Published Wednesday , on 4 April 2018, 13:49:04 by Marie Anne Dushimimana

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) Prof. Shyaka Anastase yahamagariye abafatanyabikorwa ba Leta bireba bose gushyira hamwe mu kongera uruhare rw’abaturage mu igenamigambi n’ingengo y’imari.

Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Mata 2018, ubwo hashyirwaga hanze raporo y’ikarita nsuzumamikorere yo mu mwaka wa 2017 (Community Scorecard), Prof. Shyaka yavuze ko n’ubwo ishusho y’uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ari nziza ugereranyije n’imyaka itatu ishize, uruhare rw’imikoranire n’abafatanyabikorwa bose barebwa rugikenewe.


Prof. Shyaka n’abafatnybikorwa batandukanye mu imurika ry’ikarita nsuzumamikorere

Imibare iheruka y’ubushakashatsi ku miyoborere mu Rwanda yagaragaje ko muri rusange uruhare rw’abaturage na sosiyete sivile mu bibakorerwa rwari hagati ya 61% na 72%.

Gusa iyo urebye ku gashami k’uburyo abaturage banyuzwe n’uburyo igenamigambi n’itegurwa ry’ingengo y’imari bikorwamo usanga biri hasi cyane ku ijanisha rya 7%.
Prof. Shyaka avuga ko abaturage bagira uruhare cyane mu bijyanye na politiki y’igihugu nko gutora, gukora umuganda n’ibindi ku rugero ruri hejuru ya 80%, ariko wagera ku kugira uruhare mu igenamigambi n’ingengo y’imari umubare ukamanuka cyane.

Ati “kuva cyera igenamigambi no kugena ingengo y’imari byaharirwaga abahanga, abenshi batekerezaga ko bitareba abaturage bityo ntibanahabwe ijambo. Si uko abaturage batabishoboye, ni ikibazo cy’imyumvire ari na byo dushaka guhindura. Buri muturage wese yaba uwize n’utarize ashobora gutekereza ku cyamugirira akamaro.”

Muri 2010, RGB yagiranye imikoranire n’umuryango Norwegian People’s Aid aho yaweguriye gukoresha ikarita nsuzumamikorere, maze ku bufatanye n’indi miryango ikorera mu gihugu batangira gushyira mu bikorwa umushinga wiswe Public Policy, Information Monitoring and Advocacy (PPIMA), ukorera mu turere 8 hagamijwe gucukumbura uburyo abaturage bagira uruhare mu igenamigambi n’ingengo y’imari.

Ati “buri kintu cyose muri iki gihugu cyadufasha guha ijambo umuturage, gushaka ibisubizo ku bibazo byabo no guteza imbere itangwa rya serivisi nziza byaba bikozwe na sosiyete sivile, abikorera cyangwa inzego za leta turacyishimira.”

Yongeraho ko uru rwego rushishikajwe no kunoza imikoranire na NPA n’abandi bafatanyabikorwa bose mu guteza imbere uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa no gushaka ibisubizo by’ibibazo biba byagaragajwe.

Madeilene Niwemutoni utuye mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo avuga ko batangiranye n’umushinga PPIMA mu mwaka wa 2011 ubwo abaturage basabwaga gutanga ibitekerezo by’ibyo bumva byakorwa.

Ati “ubwo twatangiraga ibitekerezo twabitangaga mu matsinda twarimo, abagabo ukwabo, abagore, abafite ubumuga n’abandi. Buri tsinda ryegeranyaga ibitekerezo hanyuma imboni z’imiyoborere myiza bakabishyira hamwe.”

Nyuma yo kubyegeranya, ibi bitekerezo byagezwaga ku buyobozi n’abatanga serivisi ku rwego rw’akagari, abaturage bagahuzwa n’ubuyobozi bakabiganiraho bakanemeza iby’ingenzi n’uburyo babona bizakemukamo.

Ati “nk’urugero dutangira twari dufite ivomo ryapfuye ku buryo kubona amazi twagombaga kuyadaha hasi. Abaturage baravuga bati nta terambere twageraho tudafite amazi meza. Mu mezi abiri akurikiyeho iki kibazo cyarakemutse ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage”

Bimwe mu byagaragajwe

Noel Ntahobari ukorera umuryango NPA avuga ko ikarita nsuzumamikorere ifite intego nyamukuru yo gufasha Abanyarwanda bose kugira uruhare mu igenamigambi n’ingengo y’imari ishobora gukemura ibibazo bahura na byo aho batuye.

Ibi bibazo iyo bimaze kugaragazwa hatoranyijwemo ibyihutirwa kurusha ibindi hari ibishobora gukemukira ku rwego rw’akagari, umurenge mu gihe ibindi bisaba ingengo y’imari nini byoherezwa mu karere.

Kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Kamena 2017, ibibazo birenga 150 byagaragajwe n’abaturage mu turere uyu mushinga ukoreramo nk’uko bigaragazwa n’iyi raporo. Muri ibyo bibazo, 23% byarakemutse, 45% biracyategereje, mu gihe 32% biri gukorwaho.

Kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugeza mu Ukuboza muri uwo mwaka kandi mu bibazo byagaragajwe n’abaturage 24% byabyo byarakemuwe, 43% muri byo biri gukorwaho, na ho 33% ntibirakemurwa.

Iyi raporo igaragaza ko ibibazo bikemuka kenshi ari ibirebana n’imiyoborere kandi ibyinshi muri byo bigirwamo uruhare n’abaturage ubwabo binyuze mu muganda, Ubudehe cyangwa se abafatanyabikorwa bagatanga ubufasha bwabo.

Ku rundi ruhande ariko, mu rwego rw’ibikorwa remezo by’amazi isuku n’isukura biracyagenda gake kuko bisaba ingengo y’imari itubutse.