Published Monday , on 27 August 2018, 19:47:59 by Jean Claude Muvunyi


Mu nama ya 50 iteraniye i Kigali y’ibihugu byo mu ihembe ry’Afurika, 50th GHACOF (fiftieth greater horn of Africa climate outlook furum), izamara iminsi ibiri, hagarutswe ku kuba abagore bakeneye uburyo bunoze bwo kugezwaho amakuru y’iteganyagihe.

Iyi nama itegurwa na IGAD (Intergovernmental Authority o Development), aho yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 27 ikaazarangira ejo kuwa 28 Kanama 2018.

Dr. Aissa Alexieva uyobora ikigo cy’isi gishinzwe ubumenyi bw’ikirere WMO (World Meteological Organization) yavuze ko impamvu batekereje ku mugore ari uko usanga afite uruhare runini mu iterambere kandi akaba anakunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati "Abagore nibo bakunze kujya kuvoma kure iyo hariho amapfa, yewe rimwe na rimwe bakanatwarwa n’imyuzure kuko batamenye ko hari bugwe imvura ikabije."

Yakomeje avuga ko hakenewe kureba uko bazajya babona amakuru mbere bagafata ibyemezo bitabangamirwa n’iyi mihindagurikire y’ikirere.

Umuyobozi w’ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda John Ntaganda Semafara nawe yemeza ko ibi bikenewe cyane kuko abagore bagize umubare munini w’abahinzi mu Rwanda.

Yongeyeho kandi ko bizafasha igihugu mu kongera umusaruro kuko bazajya bafata ibyemezo bikwiye mu guhinga bagendeye kuri aya makuru y’iteganyagihe.

John Ntaganda Semafara, umuyobozi wa Meteo Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki 28 Kanama 2018 nibwo batangaza iteganyagihe ry’igihembwe A cy’ihinga cyo ku rwego rw’akarere .

Umuyobozi wa ICPAC (IGAD Climate Prediction and Application Centre) Dr. Brad Guleid Artan avuga ko guhuza amakuru y’ibi bihugu bifasha mu kuburirana niba hari ikiiza kigiye kuba ndetse no gufasha abagifite intege nke mu gutunganya amakuru yerekeranye n’ikirere.

Iyi nama iteraniyemo ibihugu 11 binyamuryango bya IGAD ndetse n’inzobere mu by’ubumenyi bw’ikirere n’abafite aho bahurira n’aya makuru.

Izi nzobere zagaragaje ko mu gihe gito cyatambutse haguye imvura idasanzwe ikangiza byinshi ndetse ko bari babonye izaba idasanzwe ariko ntibitangazwe neza kandi byari gufasha ku guhangana n’ibiza byishe benshi bikanangiza imyaka.