Published Thursday , on 3 May 2018, 14:26:23 by Marie Anne Dushimimana

Abagore ntibaratinyuka kwiyamamariza kujya mu myanya ifata ibyemezo, n’ababitinyutse bajya mu mibereho myiza y’abaturage n’ubunyamabanga nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’amatora n’inzego zihagarariye abagore.

Komisiyo y’amatora n’inzego zihagarariye abagore bemeza ko amategeko agenga uburinganire bw’abagore n’abagabo mu nzego zose, ariko haracyari imbogamizi mu kuyashyira mu bikorwa.

Amategeko arahari ariko ntibihagije

Zimwe mu mbogamizi, ni ukuba abagore bataratinyuka kwiyamamariza kujya mu myanya ifata ibyemezo ahanini kubera gucibwa intege n’umuryango nyarwanda bigatuma bitinya.

Nadine Rugwe impuguke mu birebana n’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore yavuze ko u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga yemerera umugore kugira uburenganzira bumwe n’umugabo, itegeko nshinga ndetse n’amategeko yandi arabyemeza ngo ariko ntibihagije.

Rugwe yavuze ko usanga abagore batagira uruhare ruhagije mu itegurwa ry’amatora, urugendo rutangira amatora yabanje akirangira.

Ati “Ntibitabira inama zitangirwamo ibiganiro ku burere mboneragihugu kubera inshingano, ntibabaza ibibazo kuko umuco utemera ko umugore abaza cyane mu ruhame ndetse akenshi batinya kwiyamamaza.”

Abiyamamaje na bo ngo usanga batorerwa imyanya idatanga ibitekerezo cyangwa ngo ifate ibyemezo, nk’ubunyamabanga.

Rugwe avuga ko hari bimwe mu byahindurwa kugira ngo umugore yoroherezwe kugira uruhare mu matora, nko gushyira inama mu gihe cyitari icy’imirimo yo mu rugo, kureba ahantu umugore yagera bitagoranye yaba mu kwiyamamaza no mu matora muri rusange.

Komiseri muri Komisiyo y’amatora Uwera Pelagie yavuze ko akenshi abagabo ari bo bitabira ibijyanye no gutegura amatora bakabwira abagore babo ko bari bubumvire.

Ahanini batorerwa ubunyamabanga n’imibereho myiza

Imibare ituruka muri komisiyo y’amatora igaragaza ko Mu turere 30, abayobozi bungirije bashinzwe ubukungu b’abagore ari 5, abagabo ari 23 na ho imyanya ibiri ntiruzuzwa.

Abayobozi bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage b’abagore ni 22, abagabo ni 7 gusa, umwanya umwe nturatorerwa.

Na ho mu bayobozi b’uturere 30 tugize u Rwanda, batanu muri bo ni bo b’abagore.

Depite Mutesi Anita uhagarariye ihuriro b’abagore b’Abadepite (FFRP) avuga ko kuba bari mu nteko barenze 60% byakagombye guha isomo abandi bagore ko bashobora kujya no mu yindi myanya ifata ibyemezo kandi bakabishobora.

Ati “Buri Munyarwanda wese wiyumvamo ko yifitiye icyizere afite uburenganzira bwo kwiyamamariza kujya mu nzego zifata ibyemezo mu byiciro bitandukanye yaba mu rwego rw’abikorera, muri Leta, n’ahandi. Bisaba gusa kwiyumvamo ko ubishoboye no kugira umutima w’uko hari icyo wamarira igihugu mu buyobozi.”

Rose Rwabuhihi umugenzuzi w’uburinganire mu Rwego rugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo (Gender Monitoring Office) avuga ko mu mabwiriza y’abatora no mu itegeko nshinga nta heza ririmo.

Ati “Ivangura riza mu mitwe yacu no mu buryo dukoramo ibintu. Niba umwana w’umukobwa utamwemerera ko ashobora kwiyamamaza, icyo gihe azakura yumva atabyemerewe n’ubwo mu mategeko atari ko biri. Njyewe nabonye ahantu umwana w’umukobwa yahagurutse ariyamamaza mu matora y’inzego z’ibanze abantu baraseka bipfutse ku munwa, bakajya bongorerana bati ‘nta soni afite? Ariko afite uburenganzira n’ubushobozi bwo kujya muri izo nzego.”

Avuga ko igisubizo ari ukureba uburyo iyo myumvire yacika kugira ngo he kugira ubuzwa amahirwe cyangwa ngo ayibuze ngo ni uko ari umukobwa cyangwa umuhungu.

Professor Kalisa Mbanda Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora avuga ko uburinganire bw’umugore n’umugabo byanditse mu mahame u Rwanda rugenderaho, yemera ko mu Rwanda ntawe uhejwe mu miyoborere y’igihugu cyane cyane binyuze mu matora.

Avuga ko U Rwanda rugira ibintu byinshi byihariye rurusha ibindi bihugu mu gushyira mu bikorwa amategeko agenga uburinganire mu matora, yaba mu gutora cyangwa gutorwa.

Avuga ko ikibyerekana cya mbere ari umubare w’abadepite bageze kuri 60% b’abagore ariko nta byera ngo de.

Ati “Bikorwa bite, ese ibyo dukora biri mu mategeko no mu mabwiriza? Mu mikorere aho biyamamariza n’aho batanga kandidatire bishyirwa mu bikorwa? Icyo ntikigomba kwibagirana kuko imibare ihisha byinshi. Urugero ugasanga abagore ni 50% barangana na basaza babo ku rwego uru n’uru, ariko ugasanga bafite imyanya y’ubunyamabanga, ijyanye n’imibereho myiza y’abaturage hakagira imyanya isa n’iyahariwe basaza babo. Ibyo ni byo tugomba kugenda tureba kugira ngo tubitunganye mu gihe amatora ategurwa no ku munsi w’amatora nyirizina.”

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rigena ko mu myanya yose itorerwa hagomba kuba harimo 30% by’abagore.