Published Friday , on 23 February 2018, 22:18:00 by Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare, Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bya 2017 ku basoje umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye. Abakobwa bakaba baratsinze ku kigero cyo hejuru mu masomo asanzwe ugereranyije n’abahungu.

Abakobwa bakoze ibizamini ni 22 429 bangana na 55.04% naho abahungu ni 18 324 bangana na 44.96%. Muri rusange abanyeshuri bose bakaba baratsinze ku kigero cya 89%.

Minisitiri w’Uburezi Mutimura Eugene, avuga ko ibi ari ibyo kwishimira kuba abakobwa baraje imbere mu gutsinda cyane.

Minisitiri Mutimura Eugene

Muri rusange gutsinda mu mashuri byiyongereyeho 0,4% ugereranyije n’umwaka wa 2016.

Mu mashuri y’inderabarezi hakoze abanyeshuri 3009 barimo abakobwa 1753 n’abahungu 1256. Abatsinze bangana na 2987 bari ku kigereranyo cya 99.27%.

Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hakoze abanyeshuri 22 101 hatsinda 19 749 bangana na 89,3%.

Uko wareba amanota

Kureba amanota bisaba kuba ufite nomero iranga umunyeshuri yakoreyeho ikizamini.

Ku bize amasomo asanzwe

Ushobora gukoresha murandazi (Internet) ukanze aha ku rubuga rwa REB, ukareba ahanditse "Search results", ugakanda muri S6, ukandika umubare uranga umunyeshuri ahanditse "Registration No" maze ukemeza ukanda mu kantu kameze nk’akazeru k’umweru kari imbere.

Wanakoresha ubutumwa bugufi kuri telefone ujya ahandikirwa ubutumwa ukandikamo S6 ugahita wandika umubare uranga umunyeshuri nta kanya usize maze ukabyohereza kuri 489.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi bushyikiriza amanota ubuyobozi bukuru bwa Minisiteri y’uburezi

Ku bize imyuga n’ubumenyingiro

Niba usoje amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, wareba amanota ukoresheje ’Internet’ ukanze hano cyangwa ukandika muri telefone aho umuntu yandika nomero agiye guhamagara *775# ukemeza ugakurikiza amabwiriza.

Abayobozi b’ibigo by’imyuga n’ubumenyingiro bazafata amanota y’abanyeshuri babo ku wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2018 ku buryo uwajya aho yize nyuma y’uwo munsi bamuha amanota ye.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko abakandida bigenga bazafata amanota yabo ku biro by’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) tariki 7 Werurwe 2018.