Published Friday , on 9 November 2018, 01:51:30 by Jean Claude Muvunyi


Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ifatanyije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku burezi n’umuco UNESCO, ku wa kane tariki 8 Ugushyingo 2018 bahuye n’abanyamadini ngo baganire uko babafasha mu guteza imbere imyigire y’abana b’incuke.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr.Munyakazi Isaac yasabye aba banyamadini kubafasha gukangurira ababyeyi kuhorereza abana mu mashuri y’incuke kuko ngo bifasha mu mikurire myiza y’umwana.

Yavuze ko uretse no kuba aya mashuri ari make, ngo haracyari n’imyumvire y’ababyeyi bumva ko ntacyo amarira abana.

Ikindi yabasabye ni ugutiza MINEDUC inyubako zigashyirwamo aya mashuri. Ibi babyumvise vuba ndetse baniyemez ko bizashyirwa mu bikorwa bidatsinze.

Nkurunziza Alex ni umunyamabanga Nshingwabikorwa mu ihuriro ry’abayobozi b’amadini mu Rwanda, yavuze ko bagiye gushishikariza abayoboke babo kujyana abana mu mashuli y’incuke.

Ndengejeho Evariste ushinzwe imbonezamikurire y’abana muri diyoseze ya y’abangilikani ya Shyira yavuze ibi bishoboka cyane kuko bo babitangiye kera bikaba byaratanze umusaruro ushimishije kuko byatumye intara y’Amajyaruguru iba iya mbere mu kugira abana benshi biga amashuli y’incuke.

Ubu abana bagana aya mashuri bageze kuri 20.6% mu gihe abitabira abanza bageze kuri 98%.

Leta yihaye intego ko muri 2024 abazaba biga ay’incuke bazaba bageze kuri 45% , muri 2030 abana bose bakazaba bayigamo. MINEDUC yihaye intego ko buri mwaka bazajya bubaka icyumba cy’abana b’incuke.

Ubu mu Rwanda hari amashuli 16 yigisha ibijyanye no kurera abana hakaba hamaze gusohokamo abagera ku 1600.