Published Friday , on 13 April 2018, 09:45:34 by Jean Claude Muvunyi

Abanyamakuru basabwe gukoresha ukuri mu byo bakora byose kugira ngo bereke isi ukuri ku mateka y’u Rwanda. Basabwa kutemera gufatwa bugwate n’abashaka ko baniga ukuri bitewe n’indonke babijeje.

Ibi babisabwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 12 Mata ubwo bibukaga abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu kiganiro bahawe na Senateur Nkusi Laurent cyagarutse ku ruhare rw’umunyakuru mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka u Rwanda twifuza.

Ibi kandi byanagarutsweho n’umwe mu banyamakuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Sam Godin watanze ubuhamya, aho yavuze ko abanyamakuru babibye urwango babitewe no kugurisha umutimanama wabo.

Yagize ati "Ba Kantano na ba Gahigi Gaspard bari barize itanagazamakuru bazi neza amahame yaryo. Ariko bemeye imishahara minini bemera gukoreshwa mu mugambi wo kubiba urwango n’abateguraga Jenoside".

Byanagarutsweho kandi na Peacemaker Mbungiramihigo uyobora inama nkuru y’itangazamakuru aho yasabye abakora uyu mwuga kureba ejo hazaza heza h’u Rwanda.

Senateur Nkusi Laurent na Peacemaker Mbungiramihigo

Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis nawe wari muri uyu mugoroba wo kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yibukije abanyamakuru ko bagomba kumenya ko hari benshi babareberaho.

Kaboneka ati "Buriya abanyamakuru muri abayobozi kuko abakurikira ibyo mukora bayoboka umurongo mubitangazamo. Bityo rero murasabwa gukoresha ukuri kugira ngo mutayobya abo babari inyuma".

Minisitiri Kaboneka n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru, Arthur Asiimwe

Yongeye gusaba abanyamakuru kuvuga amateka y’u Rwanda uko ari kugira ngo bahangane n’abayagoreka kuko ntacyo babarusha bitewe n’urwego u Rwanda rugezeho mu ikoranabuhanga.

Yibukije abarokotse ko bagomba kwiyubaka kuko n’ubwo babuze ababo bakundaga ko ubu babonye igihugu bari barabujijwe kandi kibakunda.


Imiryango yabuze abayo nayo yifatanyije n’abanyamakuru kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi