Published Friday , on 23 February 2018, 20:50:16 by Christophe Hitayezu

Nyuma y’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara muri Gisurasi 2016 bukozwe n’umuryango w’Abanyamerika ukora mu burezi (EDC) bukagaragaza ko mu Rwanda abasaga 80% basoza umwaka wa 3 w’amashuri abanza batazi gusoma neza ikinyarwanda ku rwego rw’icyo cyiciro, byahaye ingufu umuryango, na wo w’abanyamerika, USAID gushyira amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 70 mu guteza imbere imyigishirize y’ururimi rw’Ikinyarwanda mu mashuri abanza mu Rwanda.

Ubinyujije muri Gahunda ya USAID Soma Umenye, uyu muryango ugiye gufasha abana b’u Rwanda biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa Gatatu w’amashuri abanza gukura basoma neza Ikinyarwanda ubinyujije mu kubaha ibitabo by’ikinyarwanda, guhugura abarimu ndetse n’ubundi buryo bwose bufasha mu gukundisha abana gusoma Ikinyarwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare, USAID Soma Umenye yatanze utubati 500 n’ibitabo by’ikinyarwanda ku byumba by’amashuri byo mu turere 8, iki ngo kikaba ari icyiciro cya mbere kuko intego ari uguha ibigo byo mu gihugu byose.

Mu ishuri rya Kamashashi riherereye muri Kicukiro mu mujyi wa Kigali, umwarimukazi yigishirije muri ibi bitabo imbere y’abayobozi mu gutangiza iki gikorwa

Aka kabati, kamwe gafite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 130, kazajya gashyirwamo ibitabo 100 bitandukanye muri buri cyumba cy’ishuri [igitabo kimwe kiguze amafaranga ibihumbi 2 y’u Rwanda]. Kuba ibi bitabo bizajya bihora mu ishuri aho abana babibona, bizatuma barushaho kubisimburanya babisoma.


Akabati gashyikirizwa REB ku mugaragaro

Joy Agasha Gatera, umuybozi wungirije wa USAID Soma Umenye, asobanura ko uyu mwaka wa 2018 iyi gahunda ihereye ku bana b’imyaka ya mbere gusa, uwa 2019 bagakurikizaho umwaka wa 2 naho mu mwaka wa 2020 bakazaherutsa abiga umwaka wa 3, uzawukurikira hakazabaho gusuzuma uruhare rw’iyi gahunda mu kuzamura imyigire y’ikinyarwanda kuko abari mu wa mbere ubu bazaba basoza umwaka wa 3.

Avuga kandi ko ibi bitabo bitandukanye n’ibyajyaga bitangwa, kuko byo ku bufatanye n’ikigo gishinzwe uburezi, REB, byashyizwe ku rwego rw’ibyiciro abana bazabikoresha bariho.

Madame Joy asobanura ko mbere y’ishyirwa mu bikorwa habanje gukorwa inyigo y’urwego abana bariho, yagize ati "Ubushakashatsi bwarakozwe, USAID iboneraho itanga amafaranga kugirango ifashe Leta y’u Rwanda".

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abanyeshuri 18% b’umwaka wa 3 ubanza, ari bo babashaga gusoma neza ikinyarwanda ku rwego ruri kuri uyu mwaka, twashatse kumeya ko iki kitaba imvano yo kuba urubyiruko rumwe rukura rutavuga neza uru rurimi kavukire, maze Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, avuga ko ubu bushakashatsi ntabwo yabonye.

Yagize ati "Uretse ko ubu bushakashatsi ntabwo nabonye, ariko hari ingamba zo guha ingufu ikinyarwanda abana bagakura bazi gusoma".

Dr. Munyakazi yashimye uruhare USAID Soma Umenye ikomeje kugira mu guteza imbere imyigire n’imyigishirize y’ururimi rw’ikinyarwanda.

Umuyobozi mukuru wa USAD Soma Umenye ashyikiriza ibitabo Dr. Isaac Munyakazi

Hashize igihe ikibazo cy’ireme ry’uburezi kidahwema kuvugwa ko rikemangwa mu Rwanda, ariko iyi Minisiteri ivuga ko integanyanyigisho ivuguruye yatangiye gukoreshwa kandi ko hari icyizere ko izafasha mu gukemura iki kibazo.