Published Wednesday , on 10 October 2018, 17:22:00 by Christophe Hitayezu


Nyuma y’uko mu Ukwakira 2017 ikirego cyabo cyasabaga ko Leta y’u Rwanda ibaha Pansiyo giteshejwe agaciro n’urukiko rukuru, abagera ku 1800 bakoreye mu Burundi bitabaje Urukiko rw’Ubujurire ngo barenganurwe.

Kuko nta shyirahamwe cyangwa koperative bahuriyemo, ikirego kiri mu mazina y’umwe muri bo witwa Karamutsa Gerard, niwe uburana n’ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB.

Bagannye inkiko basaba ko hateshwa agaciro icyemezo cy’Inama y’abaminisitiri yo ku wa 9 Ukuboza 2015, cyavugaga ko RSSB isubiza aba baturage imisanzu bari baratanze mu Burundi. Bo bavuga ko ari akarengane, ko bakwiye kubarirwa pansiyo nk’uko bigenda ku biteganyirije.

Umunyamategeko yavuze ko gutakamba gukurikije amategeko ari ukwakozwe n’abakiriya be ku wa 23 Ugushyingo 2016 kandi baganiriye n’abayobozi Umukuru w’igihugu yabageneye, ntibishimira imyanzuro, bagana inkiko.

Me Kamali Valens ubaburanira yabwiye umucamanza ko Urukiko Rukuru rutasesenguye neza amabaruwa atatu yandikiwe Umukuru w’Igihugu, umucamanza akagendera ku ijambo “gutakamba” banditse, ikirego cyabo kigateshwa agaciro ko cyarengeje igihe cy’amezi atandatu cyo kuregerwa nyuma yo gutakamba.

Yavuze ko ubundi gutakamba ari ukuba gukurikije itegeko, iyo ntaryo biba atari ugutakamba, ko iryo jambo ryakoreshejwe mu mabaruwa ya mbere kwari ugusaba guhura n’umuyobozi ngo bamugezeho akarengane bafite, babikora mu buryo budakurikije amategeko yo gutakamba kuko batari koperative cyangwa ishyirahamwe.

Abahagarariye Leta y’u Rwanda bavuze ko ijambo “gutakamba” ryakoreshejwe mu ibaruwa yo ku wa 18 Ukuboza 2015, risubirwamo ku ya 8 Ukuboza 2015, baza kugana inkiko barengeje amezi atandatu batakambye, nyuma yo kutishimira icyemezo cy’Inama y’abaminisitiri.

Mbere y’izi nkiko zombi abarega babanje gusaba Perezida wa Republika kubumva, ashyiraho itsinda ririmo na Minisitiri w’Ubutabera ngo bige iki kibazo, imyanzuro yabo ntiyabanyuze, bagana Urukiko Rukuru.

Nubwo urubanza rutarajya mu mizi, umunyamategeko w’abatanze ikirego yabwiye itangazamakuru ko icyo bashaka ari uko Leta y’u Rwanda yazabaha pansiyo nk’uko ihabwa abandi cyangwa iyo misanzu igasubizwa i Burundi bakazafatirayo pansiyo.

Yagize ati “Ubu iyo ziguma hariya baba bafata ariya mafaranga nka pansiyo.”

Mu 2016, Uwari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb.Claver Gatete, yabwiye Abadepite ko Guverinoma y’u Rwanda itabasha kwishyura inyungu z’imisanzu y’ubwiteganyirize y’aba banyarwanda kuko Guverinoma y’u Burundi yohereje imisanzu gusa.

Mu 2012, u Burundi bwohereje imisanzu itagira inyungu ingana na miliyoni 139 ngo yishyurwe abahoze bakorera icyo gihugu nk’uko cyabyumvikanyeho n’u Rwanda mu biganiro.

Urukiko rwanzuye ko umwanzuro ku ishingiro ry’ubujurire bw’abarega uzasomwa taliki 09,Ugushyingo, 2018 saa tanu.