Published Saturday , on 15 December 2018, 09:26:00 by Jean Claude Muvunyi

Umuyobozi wa REMA Eng.Colette Ruhamya arasaba abanyarwanda kwirinda gukora cyangwa gukoresha ibyangiza akayunguruzo k’izuba hirindwa gutwika amashyamba ndetse no gucana inkwi kuko imyotsi ari kimwe mu bikabangamira.

Yakomeje asaba ko abantu bakoresha ibikoresho bidasohora Gaz kuko ikangiza bikomeye.

Avuga ko u Rwanda rugeze aheza rwubahiriza amasezerano ya Montreal ajyanye no kukabungabunga.

Yagize ati "Ubu twahuguye abaguzi n’abacuruzi ko kurengera akayunguruzo k’izuba ari inshingano ya buri munsi."

Akomeza avuga ko kukarengera bitagerwaho buri wese atumvise uruhare rwe ngo anarushyire mu bikorwa.

Ingaruka ziterwa n’iyangirika ryako zirimo ihindagurika ry’ibihe imvura igwira, ibura ry’ibinyabuzima n’ibimera bitandukanye ndetse n’izindi nyinshi.

Habyarimana Jean Luc ni umunyeshuli muri IPRC-Kigali wakoze agakoresho yise Leak detector, avuga ko gafasha mu kumenya ko ibikoresho bikoresha Gaz bitanduza ikirere cyangwa se bitayohereza mu kirere.

Abanyarwanda barasabwa kwirinda gukoresha amashashi ndetse na purasitiki (platistic) kuko byangiza ikirere.

Mu myaka ibiri ishize nibwo i Kigali habereye amavugurura y’amasezerano ya Montreal, afite insangamatsiko igira iti "Tubungabunge ikirere, tugabanya ubushyuhe ku isi."