Published Wednesday , on 22 August 2018, 22:53:46 by Jean Claude Muvunyi


Kuri uyu wa Gatatu ubwo hano mu Rwanda hatangizwaga inama nyuguranabiterezo y’iminsi itatu y’umuryango mpuzamahanga ujya inama ku bijyanye n’ubumenyi uzwi nka INGSA (International Network for Government Science Advice), hasabwa ko ibihugu byajya bibanza gukora ubushakashatsi mbere yo gufata ingamba runaka.

Nk’uko ubumenyi, ikoranabuhanga no kuvumbura udushya bigira uruhare runini mu iterambere rirambye ry’ibihugu, bamwe mu bashakashatsi bitabiriye iyi nama bavuze ko hari ibihugu bidaha agaciro ubushakashatsi maze ibyemezo bafashe ntibitange umusaruro.

Jackie Olang ni Umunyakenyakazi akaba umushakashatsi ndetse anayoboye ihuriro ry’ibigo by’ubumenyi muri Afurika. Aganira n’itangazamakuru yavuze ko iyo hari umwanzuro ufashwe hatabanje gukorwa ubushakashatsi hari igihe bidatanga umusaruro.

Yakomeje avuga ko ubu ibihugu birimo bigenda byumva akamaro k’abashakashatsi, bityo bagasaba ko bajya bagishwa inama.

Dr. Gahutu Jean Bosco uyoboye agashami k’ubushakashatsi mu ishuri ry’ubuvuzi (CMHS), avuga ko ubu Leta y’u Rwanda irimo ibaha agaciro akavuga ko ubu igikenewe ari abashakashatsi benshi.

U Rwanda rwamaze gushyiraho ikigo kizajya gitera inkunga abashakashatsi.

Minisitiri w’uburezi Dr. Mutimura Eugène avuga ko u Rwanda washyize muri iki kigega miliyoni 30 z’amadorali mu rwego rwo guteza imbere ubushakashatsi.

Ibi biravugwa mu gihe mu Rwanda hari aho usanga hubakwa ibikorwa remezo nyuma ukabona bihise byangirika cyangwa se ntibitange umusaruro kubera ko nta nyigo ifatika yakozwe mbere.

Peter Gluckman uyoboye INGSA yavuze ko intego y’iyi nama ari ugusangira ibyagezweho mu bumenyi hagati y’ibihugu bitandukanye ndetse no kumenyana buri wese akamenya uwo yagisha inama n’abayitabiriye bakarebera hamwe aho Afurika y’Iburasirazuba igeze mu bumenyi ndetse n’uko bwajya bukoreshwa mu guteza imbere ibihugu n’Afurika muri rusange.