Published Tuesday , on 6 March 2018, 20:36:00 by Jean Claude Muvunyi

Mu kiganiro cyatanzwe n’abashakashatsi ku bibangamiye amahoro n’umutekano bya Afurika kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Werurwe 2018 biteguwe n’umuryango uharanira ukwigenga kwa Afurika (Pan African Movement - Rwanda ), batangarije abari bakitabiriye ko inzara, ibisigisigi by’ubukoloni, Ibiza ndetse n’ibyorezo ari bimwe mu biri guhungabanya Afurika.

Abo bashakashatsi barimo Prof. Masabo Francois, Ismail Buchanan na Dr. Eric Ndushabandi, basanga Afurika kugira ngo ibone ubwigenge busesuye bigomba kuva mu Banyafurika ubwabo.

Prof. Masabo yagize ati ”Afurika iragenzurwa. Abadukoloneje baricara bakatugenera uko tugomba kubaho barangiza bakabiducengezamo. Ibi bituma abayobozi benshi ba Afurika bayoborera Abanyaburayi bigatuma tutabasha kugira amahoro arambye.”

Naho Dr. Ismail Buchan we avuga ko ubu Afurika iri kubuzwa umutekano n’inzara, indwara z’ibyorezo, icuruzwa ry’abantu ndetse no kutiga kw’Abanyafurika benshi.

Uku kutiga kandi kunagarukwaho na Dr. Eric Ndushabandi aho yemeza ko ubushakashatsi buri gukorwa ku gituma ubuhinzi budatera imbere mu Rwanda ari uko ababukora basaga 80% batarangije amashuri abanza. Yagize ati ”Biragora kumvisha aba bahinzi ko bahindura uburyo bahingagamo bagahinga ku buryo bugezweho. Ntibiba binoroshye kubasobanurira amakuru y’ubumenyi bw’ikirere bigatuma ubuhinzi budatera imbere kimwe mu bituma umutekano usesuye utagerwaho.”

Aba bashakashatsi basanga icyatanga amahoro n’umutekano birambye ari uko ibihugu bya Afurika byaguma kwibuka amateka byaciyemo y’ubukoloni kugira ngo hatabaho ko yasubira, maze bigashyiraho intumbero rusange n’uko izagerwaho. Ikindi ni ugushyiraho itangazamakuru rivuga Afurika uko iri kuko iry’Iburayi akenshi rihora rinenga.

Uyu muryango uharanira ukwigenga kwa Afurika uvuga ko ibi biganiro bizajya biba buri wa mbere w’ukwezi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wawo wungirije Mulisa Henriette.