Published Sunday , on 25 March 2018, 09:56:00 by Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Werurwe, Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO), ryatangije imishinga ibiri izunganira ingamba za Leta mu guhangana na Nkongwa idasanzwe.

Muri iyi mishinga izibanda ahanini mu kongerera ubumenya abakurikiranira hafi imirimo y’ubuhinzi, harimo no guhugura abashinzwe ubuhinzi mu nzego z’imirenge bagatozwa uburyo bwo guhangana n’iki cyorezo cyibasira ibigori.


Nkongwa idasanzwe itubya bikomeye umusaruro w’ibigori

Dr. Otto Vianney Muhinda, umuyobozi wungirije ushinzwe gahunda muri FAO Rwanda, yavuze ko ibikubiye muri iyi mishinga bitanga icyizere ko Nkongwa idasanzwe izarwanywa 100%.

Ati "Ntituzakura mu kirere ikinyugunyugu kiyitera burundu, ariko ingamba zihari zizatuma itangiza ibihingwa kandi turabyizeye 100%".

Usanga atari kenshi abagoronome b’imirenge bongererwa ubumenyi binyuze mu mahugurwa nk’uko bamwe babidutangarije mu bihe bitandukanye, kuba uyu mushinga warabatekerejeho bikaba biri mu byatanga icyizere kuko ari bo ahanini baba hafi y’abahinzi.

Iyi mishinga izatangirira mu turere dutandatu turimo dutatu two mu ntara y’Iburasirazuba ndetse na dutatu two mu ntara y’Amajyepfo, ikazibanda ku bikorwa bituma Nkongwa idasanzwe idakwirakwira, ubukangurambaga mu kuyirwanya, guhugura abahinzi, ababashinzwe ndetse n’abafatanyabikorwa mu buhinzi.