Published Friday , on 16 February 2018, 00:47:16 by Uwimana Joselyne

Abasirikare batatu ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basize ubuzima mu mirwano yashyamiranije izi ngabo n’iz’u Rwanda, ni imirwano yabaye kuwa kabiri tariki 13 Gashyantare 2018 ibera mu birunga Ku mupaka uhuza ibi bihugu byombi

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare, Brig. Gen. Eugene Nkubito uhagarariye igisirikare cy’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru yavuze ko ingabo za Congo ari zo zasagariye iz’u Rwanda.

Yagize ati "Ingabo za FRDC zaje zisatira abasirikare bacu aho bari bari mu birindiro batangira kuturasa ubwo imirwano iratangira turarasana hapfa abasirikare 3 ba FRDC, nyuma twahamagaye mu gihugu cyabo tubabaza ibyo ari byo bahita bahagarika imirwano, ibyo rero byaduteye gutumiza itsinda ry’ibihugu by’akarere rishinzwe kugenzura imipaka (EJVM) ngo barebe, tubagararagariza uko umupaka umeze naho tugabanira n’uburyo badusagariye bakadusanga iwacu, mu by’ukuri twabagaragarije uko twavogerewe kandi na bo bagiye kwikorera iperereza, barebe aho abo basirikare ba Congo barasiwe ndetse n’ibikoresho byabo twafashe aho byafatiwe ni byo bimenyetso bigaragaza ko aribo badusagariye"

Mu bikoresho ingabo z’u Rwanda (RDF) zafashe, Brig. Gen. Nkubito avuga ko harimo imbunda 3 zo mu bwoko bwa Kalashnikov ndetse n’amasasu menshi. Avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda ntawahasize ubuzima cyangwa hatakazwe ibikoresho.

Itsinda rigiye gukurikirana iki kibazo

Ku ruhande rwa Congo, umuvugizi w’ingabo za Congo, Guillaume Djike yatangarije RFI ko nabo bagabweho igitero atari bo bashotoye u Rwanda, yagize ati "Abasirikare bacu baguye mu muriro w’abanzi nyuma yo kurasana ku mpande zombi byagaragaye ko ari ingabo z’u Rwanda bisa naho zibeshye zikarenga umupaka nko hagati ya metero 200 na 400 twahise duhamagaza akanama kabishinzwe kuza kureba kagakemura iki kibazo"

Uku kwitana ba mwana ku gihugu cyashotoye ikindi, kwatumye kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare, iri tsinda rishinzwe kugenzura imipaka y’ibihugu by’uturere rizakomeza igenzura rikazigerera aho iyo mirwano yabereye mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso bakareba igihugu cyaba cyarasagariye ikindi ndetse n’umuti urambye w’ikibazo.