Published Thursday , on 14 June 2018, 21:20:28 by Christophe Hitayezu

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi, Fulgence Nsengiyuvma arasaba SPF-Ikigega y’abatubuzi b’imbuto y’ibirayi ko bashyira ikigega cy’inziza mu karere ka Burera ahazwi nka Nyagahinga bamenyerewe gucururizwa iva mu gihugu cya Uganda.

Bwana Nsengiyumva agira ati "Hari ahantu hitwa Nyagahinga ni ho bagurira imbuto ziturutse hanze y’igihugu kandi mu by’ukuri zidafite ubuziranenge, icyo rero tubwira abaziguraga, ni uko izifite ubuziranenge zihari, ntago twababuza gukora ubwo bucuruzi bwabo ariko turababwira ngo nimucuruze izifite ubuziranenge. Twasabaga SPF-Ikigega ko na ho yahashyira ikigega gicururizwamo imbuto ku buryo uje kugura yahasanga za mbuto zifite ubuziranenge noneho umuhinzi uzibona zose akazagereranya umusaruro uzavamo."

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kamena 2018, ubwo yari amaze gufungura ku mugaragaro ibigega bitanu bizajya bibika imbuto nziza y’ibirayi abahinzi bakaba ari ho bayigurira.

Abaturae bavuga ko kwegerezwa imbuto ari kimwe mu byabafasha igihe zaboneka zidahenze cyane, Niyigaba Damascene ati "Imbuto twajyaga kuyigura Nyagahinga cyangwa tukajya kuyizanira muri Uganda, kinigi tuyigura amafaranga 500 ku kilo. Ibi bigega nibibonekamo imbuto ihagije kandi idahenze bizadufasha cyane".

Uwiragiye Florence avuga ko kwegerezwa imbuto ari byiza kandi ko n’igishimishije kurushaho ari uko babwiwe ko zizajya ziba zujuje ubuziranenge, bikabaha icyizere ko n’umusaruro uzavamo uzaba uruta uwo bari basanzwe babona.

Mbarushimana Salomon, umuyobozi wa SPF-Ikigega izafatanya na Koperative y’abahinzi yatoranyijwe gucunga ibi bigega, avuga ko ikilo cy’imbuto kitazarenza amafaranga y’u Rwanda 450 ku birayi bya Kinigi ndetse na 400 ku birayi by’umweru.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazo JMV, avuga ko hari gahunda yo kwegereza imbuto nziza abatureye aho mu Nyagahinga bitarenze umwaka utaha, kandi ikaboneka ku giciro kitari hejuru y’icy’ibya Uganda, bityo bitume abahinzi bose bagura iyujuje uburanenge.

Ibigega byatashywe byubatswe ku nkunga y’umushinga w’umuryango mpuzamahanga ufasha ibihugu mu bikorwa by’ubuhinzi, IFAD. Buri kigega kikagira ubushobozi bwo kubika toni 500 z’imbuto, bivuze ko mu mwaka cyabika toni 1500 mu bihembwe by’ihinga byose uko ari bitatu.

Uko ibigega byubatse urebeye inyuma

Uko byubatse urebeye imbere

Kanda hano urebe andi mafoto y’uwo munsi