Published Tuesday , on 27 March 2018, 01:30:34 by Christophe Hitayezu

Bamwe mu batunganya imisatsi, inzara n’ibindi bijyanye n’uburanga bavuga ko uyu mwuga ukirimo akajagari gaterwa n’abawukora batarabyigiye, ab’isuku nke, abakorera ahadasobanutse n’ibindi biwugira umwuga utarahawe umurongo ngenderwaho nk’indi myuga mu gihugu.

Ibi ni bimwe mu byatumye ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, gishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ku bakora ubucuruzi bwo gutanga serivisi zijjyanye no gutunganya uburanga.

Vincent Mutebe, umwe mu bakozi bakora muri Salon de Coiffure, avuga ko uyu mwuga ukirimo inzitizi, ati "Ikintu cyose cyitagira ibyo gisabwa kuba cyujuje ntikiba gifite ubuziranenge, twasanze nta tegeko ryari rihari ngo abafite ama salon basabwe kuba bujuje ibyangombwa runaka, ibi byagiraga ingaruka nyinshi ku mwuga kuko hari aho wasanga nk’umuntu ajya kogosha umukiriya yasinze, ugasanga hari ababikora ntaho babyize n’ibindi".

Umwe mu bafite Salon de Coiffure mu mujyi wa Musanze, yagize ati "Niba hari ibyo dusabwa kuzuza tugomba kubishaka kugirango natwe tujye ku rwego rwiza. Birumvikana imbogamizi ntizabura kuko hari nk’abatangiye badafite igishoro gihagije bityo bakaba batabona ubushobozi bwo kuzuza ibisabwa, gusa dutekereza ko twishyize hamwe twabona n’abaterankunga".

Nshuti Manasseh nawe ukorera muri Salon yo mu Karere ka Musanze, ahamya ko hari ama salon atujuje ibisabwa agaragaramo umwanda, abakoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge n’ibindi bishobora gutera indwara abakiriya.

Gusa Nshuti avuga ko akajagari atari kenshi cyane kuko umukoresha iyo abonye umukozi we adatanga serivisi neza amwirukana.

Twashatse kumenya niba aya mabwiriza y’ubuziranenge bayizeyeho ibisubizo, maze Manasseh agira ati "Birashoboka bitewe n’amategeko azaza ayakurikiye, gusa akenshi ibintu bishya bikunze kugorana".

Athanasie Mukeshiyaremyi, umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu kigo RSB, avuga ko ubu bari mu gihe cy’ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu, ngo abakora uyu mwuga bamenye ko hashyizweho amabwiriza y’ubuziranenge agenga akazi bakora ndetse banitegure kuyubahiriza.r>


Athanasie Mukeshiyaremyi uyobora Ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu kigo RSB

Twashatse kumenya icyatumye hashyirwaho aya mabwiriza, maze Mukeshiyaremye agira ati "Ubundi buri gicuruzwa cyangwa na serivisi kigomba kugira ibwiriza ry’ubuziranenge rikigenga, twasanze rero dukurikije ukuntu ama salon ari ubucuruzi butanga umusaruro mwinshi, ari byiza ko tubagenera iryo bwiriza kugira ngo duce cyane cyane akajagari kayagaragaramo kandi bakore mu buryo bwa kinyamwuga, umuntu ntabyuke ngo avuge ati ngiye gushyiraho Salon atubahirije amabwiriza azigenga kugirango abungabunge na bwa buzima bw’abantu bamugana".

Nyuma y’ubukangurambaga bwo kumenyesha abatanga izi serivisi ko hari amabwiriza y’ubuziranenge yabashyiriyeho, hazakurikiraho kuyashyira mu bikorwa ndetse hanatangwe ikirango cy’ubuziranenge ku bakora ubu bucuruzi.

Muri ubu bukangurambaga, bahurizwa hamwe bakigishwa ibikubiye muri aya mabwirizi ndetse bakanayunguranaho ibitekerezo

Kugeza ubu nta salon n’imwe irahabwa ikirango cy’ubuziranenge mu gihugu kuko habanjwe icyiciro cy’ubukaangurambaga, ni mu gihe usanga muri buri karere habarirwa salon zitari munsi y’ijana.