Published Friday , on 31 August 2018, 23:12:23 by Jean Claude Muvunyi


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Kanama 2018 nibwo ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda (Meteo Rwanda) cyatangarije igihe imvura y’umuhindo wa 2018 izatangirira kugwa n’icyo izarangiriza ndetse n’ingano yayo.

Uyu muhindo uzagira imvura nyinshi mu bice byinshi by’igihugu nk’uko byatangajwe na Twahirwa Antony ushinzwe amakuru y’itegenyagihe n’ikurikiranwa ryayo muri Meteo Rwanda.

Yatangaje ko mu Rwanda hose hazaboneka imvura ihagije nk’isanzwe ariko ishobora kwiyongera mu turere twa: Nyaruguru, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Nyabihu, Rubavu, Rulindo, Gakenke, Musanze, Ngororero, Amajyaruguru ya Muhanga, Iburasirazuba bwa Nyagatare na Gatsibo.

Yakomeje avuga ko imvura y’umuhindo muri rusange iteganyijwe gutangira kugwa mu cyumweru cya kabiri cya Nzeri kugeza mu cya kabiri cy’Ukwakira uhereye mu Burengerazuba ukageza mu Burasirazuba.

Abahinzi barasabwa kuguma kwiyegereza ibisabwa maze mu matariki 15 ya Nzeri bakazatangira gutera. Ikindi bagomba kwitaho ni ukumenya ingano y’amazi ibyo bazahinga bikenera kuko n’ubwo hazagwa imvura ihagije hari ibihingwa bitinda kwera.

Meteo ivuga ko mu minsi 90 y’uyu muhindo hazaboneka imvura ihagije.

Umuyobozi wa Meteo Rwanda Ntaganda John Semafara yasabye abantu bose kujya bifashisha amakuru iki kigo gitangaza mu igenamigambi yabo. Abo yibukije harimo abahinzi basabwa gutegura neza imirima birinda isuri n’imyuzure bakoresheje imirwanyasuri n’ibindi, abubatsi basabwa kwibuka gutunganya imiferege n’ibiraro, abo mu ngendo zo mu kirere, abo mu buvuzi ndetse n’abandi batandukanye.

Umuyobozi wa Meteo Rwanda Ntaganda John Semafara

Iri teganyagihe rigenda ryunganirwa n’irindi ritangazwa mu gihe cy’ukwezi, iminsi icumi, iminsi itanu, iminsi itatu ndetse n’iritangwa buri munsi.

Aya makuru anyura ku rubuga rwa meteo Rwanda, ushobora guhamgara umurongo wabo utishyurwa wa 6080 cyangwa ugakanda *845# ugakurikiza amabwiriza.