Published Tuesday , on 13 March 2018, 15:33:20 by Jean Claude Muvunyi

Kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki ya 21, u Rwanda ruzakira inama y’ abakuru b’ibihugu byo muri Afurika basaga 26 izaba yiga ku isoko ryaguye rihuriweho n’ibihugu by’Afurika, ikaba izatera gufungwa kw’imihanda imwe n’imwe yo muri Kigali.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ubutwererane, umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ndetse akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Mata 2018.

Minisitiri Louise Mushikiwabo aganira n’abanyamakuru

Yasabye abatuye mu mujyi wa Kigali kuzihanganira impinduka zizaterwa n’uko gufungwa kw’imwe mu mihanda kandi bakazakira neza abo bayobozi nk’uko bagiye babikora mu nama zabanjirije iyi.

Yongeyeho ko ku bufatanye n’umujyi wa Kigali bagiye gutangira kumenyekanisha uko imihanda izaba ikoreshwa mu gihe abo bayobozi bazaba batangiye kugera mu Rwanda ndetse kugeza basubiye mu bihugu byabo.

Imirimo y’iri soko iyobowe na Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou naho uwa Togo akaba ahagarariye imirimo y’isoko ry’Afurika ryo mu kirere mu gihe uw’u Rwanda Paul Kagame ahagarariye imirimo y’amavugurura y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe ndetse akaba n’umuyobozi w’uyu muryango.

Iyi nama y’ Abakuru b’ibihugu izabanzirizwa n’indi izabera na yo mu Rwanda tariki ya 20 uku kwezi igahuza abacuruzi banyuranye bo mu bihugu by’ Afurika.

Mushikiwabo yabwiye abitabiriye iki kiganiro ko iri soko ryaguye basanga rigiye kuzana impinduka ku bukungu bwa Afurika.

Yagize ati “Ibihugu bya Afurika bizabasha gusangira amahirwe aboneka muri ibyo bihugu yaba ay’ubucuruzi, ubukerarugendo, ndetse no kugobokana aho rukomeye.”

Minisitiri Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru

U Rwanda rwabonye amahirwe yo kwakira iyi nama ubwo hasozwaga inama y’Abakuru b’ibihugu bigize Afurika yunze ubumwe yabaye mu mpera za Mutarama uyu mwaka.