Published Wednesday , on 12 December 2018, 11:30:24 by Christophe Hitayezu

Ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda (TI Rwanda) bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 bugaragaza uko ruswa ihagaze mu nzego zitandukanye mu Rwanda, hagaragajwe ko muri gahunda ya Leta ya VUP ruswa iri ku kigero cya 67.9% mu myaka itatu ishize, abayobozi b’utugari n’imirenge bakaza ku isonga.

Nk’uko imbonerahamwe ibigaragaza, ubushakashatsi bwagaragaje ko abayobozi b’inzego z’ibanze basaba ruswa ku kigero cya 42,20% ugereranyije n’indi ruswa igaragara mu mirimo ihemberwa ya VUP.

Aba bayobozi kandi bakurikirwa n’abahagarariye amasite ya VUP baka ruswa ku kigero cya 35.60%, nabo bagakurikirwa n’abakozi b’inzego z’ibanze bashinzwe imibereho myiza y’abaturage ari nabo bafite imirimo ya VUP mu nshingano bari ku kigero cya 11.10%.

Abagize komite za VUP bagaragaramo ruswa ku kigero cya 6.70% hagaheruka abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge (Agoronomo) bagaragaraho ruswa ku kigero cya 4.40% muri iyi mirimo ya VUP.

Umwe mu babajijwe n’abakoze ubushakashatsi wo mu karere ka Kirehe, yagize ati "Muri uyu murenge, umwe mu bahagarariye komite ya VUP yabanzaga kwaka amafaranga abaturage abatera ubwoba ko nibatayatanga umuhanda uri kubakwa uzaca ku nzu zabo zigasenywa, bamwe barayatanze kugeza ubwo uwo muyobozi akuwe kuri uwo mwanya".

Umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Marie Immaculee avuga ko uturere dukwiye guhagurukira iki kibazo hakanozwa uburyo abahagarariye abandi muri VUP bashyirwaho, yagize ati "Turasaba inzego zibishinzwe cyane cyane uturere kureba uko abashinzwe VUP bajyaho kuko akenshi niho bipfira, kugirango bakugire umuyobozi wa VUP ugira akantu utanga, noneho nawe ako watanze ukagakura muri babandi wahaye akazi".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Mupiganyi Appolinaire yavuze ko ubwoko bwa ruswa bwiganje ari amafaranga, ariko ko hari n’ubundi burimo ruswa ishingiye ku gitsina, itonesha, amafaranga yo guhamagara ya telefone ndetse na ruswa itangwa inyujijwe ku bandi bantu igashyikirizwa uyihawe nyuma.