Published Thursday , on 6 September 2018, 21:27:37 by Christophe Hitayezu


Umukozi w’Ikigo cy’Igororamuco, Ngwije Jean Nepomuscene aganira n’abanyeshuri bo muri G.S Camp Kigali

Kuri uyu wa kane tariki ya 06 Nzeri 2018 nibwo ikigo cy’iguhugu gishinzwe igororamuco, NRS (Nantional Rehabilitation Service) cyashoje ubukukangurambaga bwo kwigisha abanyeshuli biga mu mashuli yisumbuye mu gihugu hose.

Ngwije Jean Nepomuscene ushinzwe kurwanya imyitwarire ibangamira abaturage muri iki kigo cya NRS yavuze ubu bukangurambaga bwatangiye ku itariki ya 22 Kanama 2018, ikaba izasozwa tariki 07 Nzeri 2018. Akomeza avuga ko bari bafite intego yo gukorera ubu bukangurambaga mu bigo 150, ariko uyu munsi bakaba bamaze gusura ibigo 207 birimo abasaga ibihumbi ijana (100,000) ndetse n’abarezi basaga ibihumbi bine.

Ibi yabidutangarije ubwo barimo basozereza ubu bukangurambaga mu bigo byo mu karere ka Nyarugenge birimo: GS Camp Kigali, GS Epa, GS Kivugiza ndetse na GS Cyahafi.

Yagize ati "Urubyiruko byagaragaraga ko ruri kwishora mu biyobyabwenge tugendeye ku mibare dufite mu bigo ngororamuco byacu, bityo rero twahisemo kurusanga mu mashuli kuko ruhaboneka byoroshye kandi rukanadufasha mu guhugura rugenzi rwarwo ndetse no gutanga amkuru y’ababikoresha ku nzego z’umutekano."

Aba banyeshuli badutangarije ko bahavanye ingamba zo kubigendera kure ndetse ko bazanagira uruhare mu ikumirwa byaryo dore ko abenshi muri aba banyeshuli banatuye mu duce dukunze kuvugwamo ibiyobyabwenge. Utwo duce harimo nka Biryogo, Tarinyota, Dobandi (de bandit) ndetse n’ahandi.

Uwitonze Kalim umunyeshuli uhagarariye abandi biga muri GS EPA yavuze ko bazajya batangira amakuru ku gihe mu gihe bamenye ababicuruza cyangwa se ababikoresha.

Uwayo Ishimwe Honorine wiga muri GS. Camp Kigali we yatangarije NONAHA.COM ko hari musaza we wahitanwe n’ibiyobyabwenge ,akaba avuga ko atazahishira uwo ari we wese ubikoresha cyangwa ubicuruza.

Iki kigo kivuga ko abari mu kigo ngororamuco cya Iwawa, 90% bajyanywemo no kunywa ibiyobyabwenge.