Published Monday , on 19 March 2018, 18:50:23 by Jean Claude Muvunyi

Mu nama y’iminsi 3 yiga ku iterambere rirambye ry’ingufu zisazura ihuje abafite aho bahuriye n’iterambere ry‘ingufu mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 19 Werurwe i Kigali, hashimwe uruhare rw’abikorera mu gukwirakwiza ingufu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu n’amazi, Kamayirese Germaine, yashimangiye ko abikorera bagira uruhare runini mu gukwirakwiza ingufu zunganira izikomoka ku mazi

Kamayirese Germaine yashimye uruhare rw’abikorera

Twagirashema Yvan uyobora ihuriro ry‘ibigo bitanga ingufu byigenga (Energy private sectors) mu Rwanda, yavuze ko ari ibyo kwishimira ko Leta ibabonamo imbaraga kandi igaha agaciro uruhare rwabo.

Iri huriro rigizwe n’ibigo bitanu ryatangiye gukora ku buryo bwemewe muri 2014, maze muri 2016 u Rwanda rutangiza gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu bice by’icyaro, biba amahirwe akomeye ku banyamuryango baryo.

U Rwanda rwihaye intego ko muri 2024 ruzaba rufite ingufu zihagije kandi n’abanyarwanda bafite amashanyarazi bose.

Eric Reynolds uyobora ikigo gikora ibicanwa mu ibarizo cyitwa Inyenyeri, yavuze ko u Rwanda rutanga icyizere ko ruzagera ku ntego yo gukoresha ingufu zitangiza ikirere kuko ngo rubashyigikira .

Umunyamabanga w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Bazivamo Christophe ari mu batangije iyi nama

Mu Rwanda uretse ingufu zikomoka ku mazi zimenyerewe, hari no gukoreshwa izikomoka ku zuba, ku bidukikije, kuri nyiramugengeri ndetse no kuri Gaz Methane.

Gusa ingufu zikomoka ku zuba, ku mazi, amashyuza n’ahandi ziracyari nke muri EAC kuko uteranyije iziri mu bihugu bigize umuryango usanga zitarenga MW 4000. Ibi bituma ku mwaka umuturage akoresha ingufu zitarenze Kilowatt 136, mu gihe mu bindi bihugu byateye imbere umuturage akoresha Kilowatt 3000 kugeza kuri 6000 cyangwa 7000.