Published Monday , on 15 July 2019, 17:34:00 by Bucyibaruta Kabera Samson

Abarangije mu ishuri ryisumbuye rya ES Kiyanza mu myaka itandatu ishize, basuye abakihiga kuganiramu rwego rwo kubashishikariza kuzirikana ko uburezi ari bwo ntandaro y’ubuzima bazagira ejo hazaza.

Umwe mu banyeshuri bahize, Nsengiyumva Aime, wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi bw’abantu, yasabye abanyeshuri biga muri iki kigo ko abahize batagomba kwiremereza ahubwo ko icya mbere bagomba kumenya ari aho baba barakuye uburezi bwabagejeje ku cyo. Agira ati ”Ndi umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda nkaba n’umwe mu barinda umuteka n’ubusugire bw’igihugu mu ngabo z’u Rwanda, icyo mugomba kwibuka mbere na mbere ni isano iduhuza y’ubunyarwanda”.

Ufitamahoro Elizabeth mu ijambo rye nawe yagize ati ”Gutegura ejo hanyu heza bitangira ubu, ubu ndi umuganga ndavura kandi ubumenyi n’uburere mfite byose mbikesha abarezi bandeze mu gihe cyose numvaga inama n’impanuro bampaga, namwe rero mwige mutekereza ejo hanyu heza kandi bizashoboka”.

Sibomana Erineste, umuyobozi w’iri shuri rya ES Kiyanza, mu butumwa yageneye abari bitabiriye, yagize ati ”Nibyo koko ejo hanyu heza hategurwa uyu munsi, uburezi nibwo ntandaro y’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza”, yanakomeje abwira urubwiruko rwari ruhari ko igihugu kibatezeho byinshi kandi byiza.

Habayeho n’ubutumwa bw’umwihariko bwo gushimira abarezi bose bagiye bagira uruhare mu guteza imbere impano ziba zihishe mu banyeshuri, bashimirwa umuhati n’ubwitange bagira mu kazi kabo ka buri munsi.