Published Friday , on 23 March 2018, 08:38:00 by Jean Claude Muvunyi

ACORD Rwanda, umuryango uharanira iterambere rishingiye ku bushakashatsi mu buhinzi, iri mu rugendo rwo guhuza abafite inganda zikora ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kugira ngo u Rwanda rubashe kongera ibyo rwohereza hanze ndetse no gukemura ibibazo aba bakora uyu mwuga bahura na byo buri munsi.

Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Werurwe 2018, uyu muryango wahuje inzobere zitandukanye n’inzego zifite aho zihuriye n’inganda ndetse n’ubuhinzi kugira ngo ubagaragarize ibyavuye mu nyigo wakoze ubwo wasuraga inganda zigera ku ijana zongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi.

Abitabiriye inama mu ifoto rusange

Iyi nyigo yakozwe na Kanyangoga Jean Bosco akaba ari umushakashatsi ndetse n’umugenzuzi ku bucuruzi mpuzamahanga, aho yeretse abitabiriye iyi nama ibyo yabonye ubwo yasuraga izi nganda.

Yavuze ko yatunguwe no gusanga hari inganda zisaga 1500 zongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, yagize ati “Ubwo negeraga MINICOM ngiye kubabaza niba hari urutonde rw’inganda zikora ibikomoka ku buhinzi, natunguwe no guhabwa umubare ungana gutya. Numvaga ko zibaye nyinshi zitarenga 200.”

Yongeyeho ko yasanze ibibazo byiganje muri aba bashoramari harimo ikibazo cy’umusaruro utujuje ubuziranenge abahinzi n’aborozi babagezaho, ibyo gupfunyikamo bihenze, abakozi bazobereye mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi badahagije ndetse n’ibikorwa remezo bikiri bike.

Munyentwari Francois uyobora ACORD Rwanda avuga ko nihashyirwaho ihuriro ry’abongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi bizafasha mu gukemura ibi bibazo ndetse n’ibindi bitandukanye.


Munyentwari Francois, umuyobozi wa ACORD Rwanda

Bwana Munyentwari yagize ati “Ihuriro ry’abongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, NAPF (National agro-processing forum), rizaba rihuje abafite byinshi bahuriyeho haba ibibazo ndetse n’intego. Ubwo rero rizatuma ijwi ryabo rigera kure haba mu buvugizi no kumenyekanisha ibyo bakora.”

Abafite inganda cyangwa bahagarariye izo bakorera bari muri iyi nama bavuze ko iri huriro ryakemura byinshi, bityo bemeranywa kunoza uko ryaba riteye bikazatangazwa nibimara kunozwa.

Kayitesi Claudine ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yavuze ko iyi minisiteri ishishikajwe no kwigisha abahinzi gutunganya umusaruro mwiza ndetse no guhingira isoko kuko bahingaga byakwera bakabona gushaka isoko bigatuma hari umusaruro wangirika.

Iri huriro ’NAPF’ nirijyaho rizaba rikorera mu rugaga rw’abikorera PSF mu gace gashinzwe inganda, rikazafasha inganda kubona umusaruro uhagije wo kujyana ku isoko ryo hanze dore ko hanasinywe ubuhahirane busesuye mu bihugu bya Afurika.