Published Thursday , on 22 March 2018, 21:50:00 by Jean Claude Muvunyi

Ubwo muryango ActionAid wagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru wizihiza isabukuru y’imyaka 35, ubuyobozi bwawo bwagaragaje ko hari byinshi byo kwishimira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku bikorwa by’uyu muryango mu myaka 35 ishize, Uwamariya Josephine uwuyobora yatangaje ko n’ubwo bigoye kuvuga ikigereranyo ku ijananisha, ibikorwa byabo byakozweho, ubuzima bw’umugore mu turere bagiye bakoreramo bwahindutse.

Yavuze ko ubu umugore yamaze kwisobanukirwa ndetse no kwitinyuka, yagize ati “Mbere byari bigoye kubona umugore mu mirimo ibyara inyungu. Ariko ubu bari gutera imbere ku buryo bugaragara ndetse no mu buyobozi baraganje”.

Yongeyeho ko muri iyi myaka 35 ishije ibikorwa byayo byageze ku bagenerwabikorwa ibihumbi 35, harimo abagore ibihumbi 22.

Umuryango ActionAid wageze mu Rwanda mu 1982 nyuma y’imyaka icumi wari umaze ushinzwe mu Bwongereza.

Uyu munsi mukuru uri bube kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Werurwe 2018, urahuza abayobozi b’uyu muryango basaga 20 bayobora andi mashami yawo muri Afurika ndetse ukaza no kubonekamo uwuhagarariye ku rwego rwa Afurika.