Published Tuesday , on 11 December 2018, 01:30:38 by Jean Claude Muvunyi


Ku wa mbere tariki ya 10 Ukuboza 2018, mu Rwanda hateraniye inama y’iminsi ine ihuje ibihugu bya Afurika yiga uko haboneka imiti ikorewe muri Afurika kandi ikaba ihendukiye buri wese.

Iyi nama irimo irigira hamwe uko ikigo bashaka gushyiraho, AMA (African Medicines Agency), kigomba kuba gikora ndetse n’aho kigomba kugira icyicaro dore ko ibihugu byose by’Afurika byemeye ko gikenewe.

Kugeza ubu imiti isaga 70% ikoreshwa muri Afurika ituruka hanze ndetse isaga 30% ntiba yujuje ubuziranenge.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr. Gashumba Diane yavuze ko iki kigo nikigerwaho bizagabanya imfu z’Abanyafurika.

Yagize ati “Twahombye abantu benshi bazize kubura imiti kuko iba ihenze yewe akenshi ikanabura. Iki kigo kizafasha gushyiraho amabwiriza agenga ikorwa ry’imiti kiyahe ibihugu maze bibashe kwikorera imiti bityo iboneke vuba kandi ihendutse”.

Prof. Mojisola Christiana uyobora agashami gashinzwe kwiga ku mabwiriza azaba aranga iki kigo Nyafurika cy’imiti asanga hakwiye kunamira Abanyafurika bazize imiti itujuje ubuziranenge ndetse no kutabasha kuyigura kuko iba ihenze.

Aba bayobozi bavuga ko Afurika kuba yarashyizeho isoko rusange, mu buvuzi naho hagomba guhuza imbaraga maze ikigira mu buryo bwose.

Bakomeza bavuga ko Afurika ifite ubushobozi kuko ikungahaye ku bimera ndetse ikanagira ibindi bikenerwa mu gukora imiti.

Iyi nama izasozwa hemejwe ubufatanye mu bihugu by’Afurika ndetse n’ ibindi bigo bishaka gushora mu gukora imiti.