Published Sunday , on 23 September 2018, 22:50:00 by Christophe Hitayezu

Mu nama nkuru ya Kabiri y’umuryango uharanira ukwigira kwa Afurika (Pan African Movement) ishami ry’u Rwanda yabereye i Kigali kuri iki cyumweru tariki 23 Nzeri 2018, Perezida wa Sena y’u Rwanda yibukije ko uyu mugabane ukwiye guharanira kwigira kuko ari cyo cyatuma udakomeza kuvugirwamo na buri wese.

Perezida wa Sena Makuza Bernard avuga ijambo rifungura inama

Makuza Bernard yagize ati "Amahitamo ashingiye ku masomo dukura mu mateka yacu, ku muco wacu, ku ndangagaciro n’inyugu byacu nk’abanyarwanda byatugaragarije ko ari byo koko ak’imuhana kaza imvura ihise kandi ko mu bibazo Afurika ihanganye na byo igomba guhitamo kwigira itakwigira igahora ivugirwamo, igenerwa cyangwa se ikanirwa urutayikwiye na buri wese".

Inama yabereye mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda yitabirwa n’abasaga 700

Yabwiye abanyamuryango b’uyu muryango basaga 700 bari bateraniye mu cyumba cy’Inteko Ishingamategeko ko igihe cyageze ngo umunyafurika yiyumvemo ubunyafurika atari mu mvugo, mu nsanganyamatsiko y’ibiganiro cyangwa se imihango ahuwo hagategurirwa abato n’abazavuka Afurika yunze ubumwe itekanye kandi ikungahaye kuko yemeza ko iby’ibanze kugirango bigerweho bitabuze.

Hon. Makuza kandi yagize ati "Ni ngombwa ko abanyafurika twese by’umwihariko urubyiruko tugomba kumva ko Afurika yataye igihe kubera imbibi twashyiriweho z’imyumvire n’imikorere twarazwe na ba mpatse ibihugu tukabyemera".

Kagoro Brian, umwe mu bagize inama y’ubuyobozi mu muryango Pan African Movement ku rwego rw’Isi, yabwiye abitabiriye iyi nama ko ukwigira kwa Afurika kuzava mu gukoresha ibyo yikoreye, ati "nidukomeza gukoresha no kurya iby’abandi batunganyije tuzaba abacakara babo".

Kagoro Brian atanga ibitekerezo mu nama nkuru ya 2 ya PAM-Rwanda

Umuyobozi wa Pan African Movement ishami ry’u Rwanda, Musoni Parotais avuga ko mu myaka 3 iri imbere hazibandwa ku kubaka umuryango utanga ikizere ku muturage wa Afurika, umuryango uzaharanira guhuza imbaraga z’abaturage b’abanyarwanda n’abanyafurika kugirango bikemurire ibibazo byabo kandi uzubakire no ku mbaraga zabo.

Musoni Protais, umuyobozi wa PAM-Rwanda

Pan African Movement imaze imyaka 118 ishinzwe, mu Rwanda ikaba imaze imyaka 3 igize inzego zikora mu buryo buhoraho, ukaba ugira inama nkuru rimwe mu myaka itatu.