Published Thursday , on 1 March 2018, 14:12:06 by Christophe Hitayezu

Hashize amezi atari munsi y’atandatu icyemezo cyo kumanura imyaka ikarita y’umunyamakuru wese wemewe mu Rwanda imarana agaciro ikava kuri 3 ikaba umwaka umwe, mu gihe igiciro cyayo cyagumye ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20. Nyamara haracyabura ingamba mu kuzamura agaciro k’iyi karita mu mwuga.

Kuba igiciro cy’iyi karita itangwa n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) kikiruta igiciro cy’ibyo igeza ku munyamakuru uyitunze, ni kimwe mu bituma benshi bagiteza impaka zishingiye ku bihumbi 20, ko ihenze bityo kugabanya imyaka imara bikaba byari bikwiye kujyana no kugabanya amafaranga igura, gusa RMC yo ntiyemeza ko ari ikiguzi ahubwo ivuga ko ari umusanzu umunyamakuru asabwa buri mwaka, ntibivugweho rumwe na bamwe kuko abanyamuryango b’urwego atari nk’abishyirahamwe cyangwa umuryango ngo basabwe umusanzu.

Mu Rwanda habarirwa abanyamakuru hafi ibihumbi 3 ngendeye ku kigereranyo cyakozwe n’umwe mu bakomiseri ba RMC, Edmund Kagire, mu kiganiro n’itangazamakuru uru rwego rwakoze tariki 27 Gashyantare 2018, abamaze guhabwa amakarita ya RMC ni 815 gusa ngendeye ku mibare nagaragarijwe n’uru rwego tariki 28 Gashyantare 2018.

Tariki 25 Gashyantare 2014 nibwo RMC yatanze ikarita za mbere ku banyamakuru 3 babimburiye abandi kuri uwo munsi. Uru rwego ruhabwa uburenganzi bwo gutanga aya makarika nk’ikarita rukumbi yemewe iranga umunyamakuru wese ukorera umwuga w’itangazamakuru ku butaka bw’u Rwanda.

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura ruhabwa uburenganzira n’itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 4 ivuga ko imikorere y’ibitangazamakuru n’imyitwarire y’abanyamakuru bizajya bigenzurwa na rwo, ari cyo cyatumye rushyiraho uburyo bwo gutanga amakarita ngo birusheho koroha kubigenzura.

Imiterere y’ikarita itangwa na RMC [Ibiranga nyirayo twabihishe]

Kuba umubare munini w’abanyamakuru ari utarafata iyi karita benshi bagakomeza gukoresha amakarita bwite y’ibitangazamakuru bakorera, ni uko usanga no mu kazi badasabwa ikarita itangwa na RMC, bityo bikaba bikwiye ko uru rwego rukorana n’inzego zose zitanga amakuru kugera ku muturage ko usabye amakuru cyangwa kwinjira ahari amakuru asabwa ikarita itangwa n’uru rwego.

Kuba byaba itegeko ko umunyamakuru agomba kurangwa n’iyi karita, ntabashe gusaba amakuru ngo ayahabwe mu izina ry’umunyamakuru, ni kimwe mu bizatuma iyi karita igira agaciro kuri nyirayo karuta ikiguzi igura.

Uretse iki kandi, hari n’ikiganiro Perezida wa Repubulika ajya agirana na bamwe mu banyamakuru, hari abatakitabira atari uko badakeneye aya makuru, ahubwo kubera ko batatumiwe na Perezidansi ya Repubulika, nyamara kuko kiba ari ikiganiro n’abanyamakuru, hashyizweho uburyo abanyamakuru bose bamenyeshwa abafite amakarita atangwa n’uru rwego bashaka kwitabira iki kiganiro bakiyandikisha, byarushaho kongerera iyi karita agaciro.

Mu gihe ibisabwa ugiye gufata iyi karita byavugururwa, umunyamakuru utayifite akabuzwa gukora akazi ke k’itangazamakuru, bizaca n’icyitwa akavuyo kamaze iminsi kavugwa mu itangazamakuru, aho hari abitabira inama zitandukanye bafite indi ntego itari ugutara amakuru kuko hari ubwo baba badafite n’ibinyamakuru basohoramo izo nkuru, bityo nk’abo ntibakwemererwa kwinjira muri izo nama igihe badafite amakarita abemerera gukora uyu mwuga cyangwa abafite ayarengeje igihe cyagenwe.

Mu rwego rwo gukurura abanyamakuru ngo basabe aya makarita, ubu RMC ibategera ku mahugurwa atangwa n’inama nkuru y’itangazamakuru, kuko ari ho gusa umunyamakuru asabwa ikarita ya RMC ngo ayitabire, ahandi babategera ni igihe umunyamakuru yagira ikibazo bityo akayifata ngo uru rwego ruzamurengera.

Igihe hari ibigo by’itangazamakuru bigitanga amakarita yabyo ku banyamakuru babikorera, bakaba bemerewe gutara no gutangaza inkuru bitabaye itegeko ko batunga iyi karita, biragoye ko impaka z’igiciro cyayo zashira kandi umunyamakuru abona nta gaciro imufitiye kuko atayifite na byo bitazamubuza gukora akazi ke.

Inkuru bisa: RMC: Ijambo ry’umunyamakuru rishirira mu matora