Published Sunday , on 4 March 2018, 18:56:00 by Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018 ubwo abavuzi b’amatungo bahuzwaga na FAO mu nama yo kurebera hamwe gahunda y’imyaka 7 yihariye ku bworozi, hagaragajwe ko umwuga w’ubworozi ukirimo akajagari kandi ko kari mu bizahagurukirwa muri iyi gahunda.

Abavuzi b’amatungo baganiriye ku ruhare rwa buri wese mu ishyirwa mu bikorwa ya gahunda yo guteza imbere ubworozi

Dr. Tumusabe Marie Claire, umuyobozi wungirije w’urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda, yavuze ko hakiri ikibazo cy’abiyitirira uyu mwuga bakawukora uko bidakwiye, yagize ati "Umwuga wacu hari abawiyitirira kandi atari abanyamwuga, iyi gahunda nimara kunozwa buri wese azamenya inshingano ze, hari aho ujya ugasanga handitse ko ari farumasi y’amatungo, ariko wakwinjiramo ugasanga harimo n’umunyu na Peteroli, ariko nk’abanyamwuga nitumara kubigira ibyacu tuzaca ako kajagari umwuga ukorwe na nyirawo".

Dr. Tumusabe Marie Claire, umuyobozi wungirije w’urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda

Asobanura iby’iyi gahuda, Dr. Otto Vianney Muhinda, umuyobozi wungirije wa FAO mu Rwanda, avuga ko ubworozi bwakorewe gahunda yihariwe igamije kubuteza imbere mu myaka 7 iri imbere, yagize ati "Hakozwe gahunda y’imyaka 7 y’ubuhinzi, yagaragaje ko ubuhinzi muri iyo myaka buzajyamo miliyari imwe n’ibice 8, muri iyo gahunda, twakoze indi yihariye y’ubworozi, iyi rero twaje ngo tuyereke abakora ubworozi n’abafatanyabikorwa, bose bakabona uko gahunda yo guteza imbere ubworozi iteye ndetse n’uruhare rwa buri wese".

Dr. Muhinda nawe agaruka kuri zimwe mu mbogamizi zikiri mu bworozi, ariko agakomoza ahanini mu kuba bikigoye kubona ibitunga amatungo, ndetse n’imbogamizi z’ahororerwa, kuko usanga nk’inka zitanga inyama zikenera ubutaka bunini. Gusa na none avuga ko hari ahakiri amahirwe nko korora amatungo magufi nk’inkoko, umworozi akabigira umwuga akazorora ari nyinshi kandi ko ziri mu bworozi bwunguka cyane.

Ibitunga amatungo biracyari ikibazo kuri bamwe mu borozi

Dr. Nkuranga Charles, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, agendeye ku mibare yari imaze kuvugwa igaragaza uko ubworozi buhagaza n’abo buzaba buri mu myaka 7 iri imbere, avuga ko hari ikibazo cyo guhimba imibare ahanini gituma n’igenamigambi rikorwa ritajyana n’ukuri kuri hanze aha, yagize ati "Ujya mu mirenge ugasanga ubishinzwe ntazi umukamo w’amata muri uwo murenge, ntazi uko umusaruro w’inyama ungana ariko wajya ku rwego rw’igihugu ugasanga imibare ihari, iyo mibare iva he! Dukwiye kubwizanya ukuri".

Dr. Nkuranga Charles, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda

Gusa aha Dr. Muhiinda yamusubije ko hagenderwa ku mibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare.

Dr. Rutagwenda Theogene, umuyobozi ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, yavuze ko icyo asaba aba bavuzi b’amatungo ari uko bakora umwuga wabo mu mucyo, bagakuraho akajagari, buri wese agakora ibyo ashinzwe kandi neza.

Dr. Rutagwenda (Ufite mikoro) na Dr Muhinda mu nama n’abavuzi b’amatungo

Avuga kandi ko bakwiye kurushaho kwimakaza ubunyamwuga nk’ucuruza imiti ntacuruze iyarangije igihe cyangwa ibyo yikoreye kuko bigira izindi ngaruka.

Gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere ubworozi zakomeje kugenda zishyirwaho, gusa umusaruro w’ibikomoka ku bworozi nturagera aho u Rwanda rwifuza, dore ko nk’urugero imibare igaragaza ko umunyarwanda arya ibiro 10 by’inyama ku mwaka, mu gihe ibipimo bihagije ku rwego mpuzamahanga, umuntu akwiye kurya nibura ibiro 45 by’inyama ku mwaka, gusa Dr. Muhinda avuga ko hari icyizere ko iyi gahunda ishyizwe mu bikorwa uko byagenwe mu myaka 7 iri imbere byaba byaravuye ku biro 10 bigeze ku biro nibura 40 ku muntu ku mwaka.