Published Sunday , on 20 May 2018, 17:00:06 by Jean Claude Muvunyi

Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2018 nibwo hashojwe inama y’iminsi itatu y’Umuryango w’Ukwishyira ukizana na Demokarasi mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi, Pasifika, Afurika na Karayibe (ALDEPAC) [Alliance of Liberals and Democrats of Europe, Pacific, Africa and Carribians] yigaga ku butwererane n’ubufatanye bw’ibihugu binyamuryango ndetse n’Afurika n’u Burayi.

Perezidante w’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite, Mukabalisa Donatile washoje iyi nama, yavuze ko bemeranyijwe ko imyanzuro yafatiwemo igomba kuva mu magambo ikajya mu bikorwa.

Iyi nama yahuje abayobozi b’inteko zishinga amategeko bo mu bihugu binyamuryango bya ALDEPAC aho nyuma y’iminsi itatu yafashe imyanzuro irebana n’ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije, mu kubungabunga umutekano, ubufatanye mu bya Politike, ndetse n’ubufatanye bukomeye mu bucuruzi.

Mukabalisa yagize ati "Nyuma yo gufata iyi myanzuro twiyemeje ko iva mu magambo ikajya mu bikorwa."

Yakomeje avuga ko aba bagize inteko zishinga amategeko biyemeje kujya bakurikirana aho iyi myanzuro igeze ishyirwa mu bikorwa .

Kuri iyi nshuro iyi nama yabereye mu Rwanda, ifite insanganyamatsiko igira iti "Gushyira imbaraga mu butwererane mu Karere, Igisubizo ku kwishyira ukizana."