Published Monday , on 29 July 2019, 16:54:00 by Uwimana Joselyne

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye abaturage bari bateraniye ku murindi mu karere ka Gicumbi ko gusangira no gusabana ari indangagaciro ikomeye mu muco nyarwanda, bityo ko bikwiye gusigasirwa.

Ibi yabivuze tariki 28 Nyakanga, ubwo hasozwaga ukwezi ko kwibohora hanatangizwa icyumweru cy’umuganura, mu birori byabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru kiri ku Mulindi.

Bamwe mu baturage bavuga ko gusangira mu muryango nyarwanda usanga bigenda bicika, gusa Guverineri Gatabazi akavuga ko impamvu ari uko itorero ryari ryaracitse ariko ubu aho ryagarukiye rikaba rigenda rigarura myinshi mu mico myiza yarangaga abanyarwanda.


Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney

Kabacenga Claudine w’imyaka 83, yagize ati "Kera umuntu yezaga imyaka akajya iwabo akagenda yikoreye ibyo yejeje, akajya kubaganuza, akajyana inzoga n’ibindi wahagera nabo bagatumira inshuti n’abavandimwe mugasangira mukanezerwa, ukabona ni byiza ntako bisa, byari byiza pe! Naho abana b’ubu ntibakibuka ababyeyi babo ngo baze baturebe dusangire twishimane".

Ukwitegetse Daforoza, we agira ati "Kera twarezaga ukikorera ukajya kwa sobukwe n’abana ukabashyira inzoga, nk’iki gihe amasaka yabaga yeze ukenga ikigage n’urwagwa ukajyayo bagatumira inshuti n’abavandimwe mukanywa mukabyina mukizihirwa, abantu bakagabirana inka. Ugasanga wari umuco mwiza wo kumenya kubana n’imiryango, abaturanyi n’abandi. Naho abakazana b’ubu wagirango nta rukundo bagira pe! N’abana twibyariye nabo ni uko baragenda bakaguma iyo mu mijyi ntumenye niba bakikwibuka".


Abaturage bari bitabiriye ari benshi

Mu butumwa yageneye abitabiriye ibi bikorwa, Guverineri Gatabazi yagize ati "Ubundi cyera abana barahingaga bamara kweza bakikorera ibyo bejeje bagashyira ababyeyi babo ntihaburemo n’intango y’ikigage cyangwa urwagwa, iyo bageragayo rero ababyeyi babo batumiraga inshuti n’imiryango bagasangira. Nta kigwari cyasomaga kuri iyo ntango cyarasiraga, no kuri uyu munsi twasangiriye hamwe twizihiza umuganura, nta kigwari dushaka kidusomera ku ntango y’intore. Ikigwari ubwo ni bamwe bajya muri za kanyanga, abanywa ibiyobyabwenge, n’abandi".


Wabaye n’umwanya wo gusabana hagati y’abayobozi n’abaturage

Umunsi w’umuganura mu gihugu uzizihizwa kuwa Gatanu tarikir 2 Kanama, ariko ukomeze na tariki eshatu n’enye, aho abaturage bose bazajya basangirira hamwe ku byo bejeje, bagahurira hamwe mu midugudu n’ahandi mu ngo.