Published Friday , on 31 August 2018, 22:07:00 by Uwimana Joselyne


Abitabiriye igkorwa cyo kwiyamamaza kwa Green Party i Burera

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ku munsi ubanziriza iwanyuma wo kwiyamamaza bakoreye muri tumwe mu turere tugiza intara y’Amajyaruguru aho bijeje abatuye uturere twa Musanze na Burera ko nibaramuka babagiriye icyizere bakabatora nibagera mu nteko bazabakorera ubuvugizi ku musaruro wabo w’ibirayi bakajya babigurisha aho bashaka ndetse no ku giciro bashaka.

Ubwo bageraga mu karere ka Musanze mu murenge wa Busogo, abakandida depite basezeranije abari aho ko bazabavuganira, Mwiseneza J.M.V yagize ati ”Nimutugirira icyizere mukadutora tuzabavuganira mu inteko ku buhinzi bwanyu bw’ibirayi tuzi neza ko bababuza kugurisha bakabategeka kujya mu makusanyirizo, ikindi bakabategeka igiciro bashaka ugasanga ibirayi byanyu biri kuborera mu mirima, ibyo byose ni ibibazo tuzi tuzabagereza mu nteko bakajya babareka mukabigurisha aho mushaka ndetse n’igiciro mwishakiye”.

Tuyishime Jean Deogratias nawe yagize ati ”Abahinzi b’ibirayi bararengana, ni gute umuntu aruha ahinga byamara kwera akabuzwa kubigurisha agategekwa ngo najyane ku makusanyirizo rimwe narimwe abakuriye amakusanyirizo akaba aribo bunguka kurenza umuhinzi! Ikindi bakabategeka igihe mukurira cyangwa mugurishiriza ibirayi ugasanga byaboreye mu mirima, ibyo byose tuzabibajyanira mu nteko igihe muzaba mwadutoye tubakorere ubuvugizi umuhinzi agire uburenganzira ku musaruro we”.

I Burera Green Party yanatanze impano zishingiye ku buhinzi n’ubworozi

Green Party kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Kanama 2018 yiyamamarije mu turere twa Gakeneke, Musanze na Burera aho ku munsi wanyuma bazasoreza mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo bakaba bavuga ko mu kwiyamamaza kwabo kwagenze neza ugereranyije n’umwaka washize mu matora y’umukuru w’igihugu.