Published Friday , on 29 June 2018, 19:35:00 by Uwimana Joselyne

Kuri uyu wa kane tariki 28 Kamena 2018, mu nama yahuje abayobozi bo mu nzego zitandukanye zigize intara y΄amajyaruguru ndetse na minisitiri w΄ubutegetsi bw΄igihugu bagarutse cyane ku kibazo cy΄abarembetsi bagaragara muri iyi ntara bavuga ko bagiye kugihagurukira ndetse abafashwe bakagezwa imbere y΄inkiko.

Niyoyita Ally ni umuyobozi w΄akagari ka Cyabagarura yagaragaje ikibazo cy΄umutekano muke uterwa n΄abajura ndetse n΄abarembetsi, yagize ati "Mukwiye kudufasha kuko ikibazo cy΄abajura ndetse n΄abarembetsi kiratwugarije pe, niyo baziko wababonye bakubwira ko nubavuga bazakwica umuntu akagira ubwoba bwo kubavuga, mukwiye kudufasha kuko twebwe byaraturenze"

Inama yahuje inzego zitandukanye

Mininsitiri Kaboneka asubiza iki kibazo yavuze ko batazihanganira abanyabyaha bahohotera abashaka kubaka igihugu, yagize ati "Abarembetsi tarabahagurukiye kandi muzabibona kuko tumaze gufata abarenga ijana, ikindi ntabwo tuzogera kujya tubajyana mubigo ngororamuco nka mbere ahubwo tuzajya tubashyikiriza inkiko bababuranishe bakatirwe kandi ndizera ko bizatanga umusaruro, tuzabona umusaruro mwiza mugihe gito"

Inama yari iyobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka (hagati)

Guverineri w΄intara we yavuze ko bagiye kwita cyane kuri iki kibazo, yagize ati "Abayobozi bose guhera kuri ba mudugudu kugeza ku nzego zo hejuru tugiye gukurikirana kiriya kibazo cy΄abarembetsi ndetse n΄abajura basigaye barakajije umurego, turabyizeye tuzabahashya kuko birababaje aho basigaye bica n΄abantu kuko bavuze aho bari, birakabije ariko turaza kubihagurukira".

Iki kibazo kandi kiri muri imwe mu myanzuro batahanye muri iyi nama yari yitabiriwe ninzego z΄umutekano bakavuga ko bagiye kubishyira mu bikorwa hakagaragara impinduka mugihe gito.