Published Wednesday , on 19 December 2018, 15:11:54 by Uwimana Joselyne


Intara y΄Amajyaruguru igaragaza ko mudasobwa zigera kuri 583 zigenewe abanyeshuri zaburiwe irengero, minisiteri y΄uburezi ivuga ko itazihanganira ko ibi bigarukira muri za raporo gusa ahubwo bagiye kujya bakurikiranwa bakazigaruza ndetse n’ababifitemo uruhare bagahanwa.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko kuba hakiri abumva ko izi mudasobwa zitangirwa ubuntu bituma birara ntibazicungire umutekano ukwiye.

Yagize ati “Hari abagifite imyumvire yo hasi harimo n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ko izi mudasobwa zitangirwa ubuntu, bigatuma birara mu kuzicungira umutekano aho zibwe bagatanga raporo bikarangirira aho, ubu byarahindutse kuko Igihugu nticyashora amafaranga angana kuriya ngo ahere, ntago gufungwa kw’abarinzi bazo bihagije, ahubwo n’abayobozi b’ibigo bazajya bazishyura kuko harimo ababigiramo uburangare”.

Bamwe mu bashinzwe uburezi mu mirenge igize Intara y’Amajyaruguru nabo bemeza ko kwibwa kwa mudasobwa haba habayemo n’uburangare bwa bamwe mu bayobozi b’ibigo, bakemeza ko bafatanyije na Minisiteri y’uburezi bagiye kurushaho gukora ubugenzuzi aho bigaragaye ko zabuze babibazwe zigarurwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Isac Munyakazi avuga ko kurinda izi mashini abayobozi b’ibigo bagomba kubifata nk’ibyabo.

Yagize ati “Twatanze mudasobwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye ziherekejwe na interineti bibafasha mu myigire yabo, kubirinda neza bibasaba gufata ingamba zihamye ntibifatwe nk’ibyatoraguwe mu muhanda, abayobozi b’ibigo bagomba kubifata nk’ibikoresho bahawe n’igihugu bibafasha kuzuza inshingano zabo, abafata ingamba zijenjetse bikibwa bo bagomba kubiriha bihereye ku bayobozi b’ibibgo”.

Mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze gutangwa mudasobwa zigera ku 66,084 mu mashuri abanza n’ayisumbuye 432, izimaze kuburirwa irengero zigera kuri 583, Minisiteri y’uburezi ikaba yasabye ko iki kibazo cyahagurukirwa zigakurikiranwa.