Published Sunday , on 25 November 2018, 22:30:46 by Uwimana Joselyne


Mu nama yayobowe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase, uw’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Geraldine, ndetse n’uw’ubucuruzi bavuze ko iyi sosiyeti ya APTC (Agro Processing Trust Corporation) igomba kuva muri ubu bucuruzi igaharira amakoperative y’ibirayi akaba ariyo abyicururiza ndetse ko nyuma y’iminsi ine igomba kuba yamaze kugurisha ibirayi ifite.

APTC ni sosiyeti y’ubucuruzi y’inkeragutabara yinjijwe mu bucuruzi bw’ibirayi mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera ngo ibibazo byagaragaragamo ifashe kubikemura ariko abahinzi bakomeje kugaragaza ko nta bisubizo babonye.

Bamwe mu bahinzi bari batumiwe muri iyi nama bagaragaje ko iyi sosiyeti ntacyo ibamariye ahubwo bituma batinda kwishyurwa kuko bica mu makonti menshi, Ndagijimana Jean Bosco yagize ati "APTC tubona ivuyeho ntacyo byadutwara kuko amafaranga idukata ni menshi, ntabwo aribo bagura ibirayi ahubwo ni ukudushakira ababitugurira kandi natwe ibyo twabyikorera ariko tukabona amafaranga yacu yuzuye".

Tushime Emmanuel we yagize ati "Ibyiza ni uko koperative zakongererwa ubushobozi hakaba ariho dukura ibintu byose, zikadushakira amasoko".

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yavuze ko iyi sosiyeti igomba gusoza imirimo yayo igaharira amakoperative, yagize ati "Guverinoma yadutumye ko APTC igomba gucuka ikareka abaturage bakicungira umusaruro wabo babifashijwemo n’amakoperative, ahubwo akongererwa imbaraga kandi akagenzurwa ku buryo umuturage agira inyungu ku musaruro we ndetse na koperative ikamuteza imbere".

Minisitiri Prof. Shyaka yasabye ko ubucuruzi bw’ibirayi buharirwa abahinzi n’amakoperative

Minisitiri Shyaka yashimiye APTC imirimo yakoze ariko yibutsa ko koperative zimaze gukura ndetse no kumenyera, bityo ko bitarenze ku wa Kane tariki 29 yazaba yamaze kugurisha ibirayi yafashe ubundi igaharira amakoperative.