Published Friday , on 29 June 2018, 17:58:19 by Umutesi Yvette

Abasirikare 215 basezerewe mu ngabo z’u Rwanda mu bihe byashize biyemeje gutandukana n’ibiyobyabwenge n’igisa na byo. Ibi babyiyemeje nyuma y’amahugurwa bahawe n’ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero yaberaga mu kigo cya Mutobo mu karere ka Musanze.

Ndagijimana Jean Marie waturutse mu karere ka Rwamagana yasezerewe mu ngabo mu mwaka wa 1998, avuga ko muri aya mahugurwa yahamenyeye ko ibiyobyabwenge ari ibizamutesha amahirwe yo gukomeza kwita ku muryango we.

Yagize ati "Mbashije guhura n’aya mahugurwa ya komisiyo mbasha kugenda numva uko ibiyobyabwenge binsubiza inyuma kandi bintesha amahirwe yo gukomeza kwirerera abana banjye".

Avuga ko komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo ibafashije mu gukora imishinga iciriritse byabafasha kuva mu biyobyabwenge, Ati "Impamvu ibiyobyabwenge tubijyamo ni uko nta kazi tuba dufite kaduhuza, komisiyo rero iramutse idufashije mu mishinga iciriritse byadufasha kwibagirwa inzira zose zigera ku biyobyabwenge".

Kankindi Olive waturutse mu karere ka Gicumbi yasezerewe mu mwaka wa 2003, avuga ko bitewe n’ubuhamya ahakuye atazigera yishora mu biyobyabwenge kuko yiyumviye uko ababyishoyemo byabagize abakene.

Yagize ati "Nkurikije abandi ingaruka bagiye bagira zo kutabasha kwiteza imbere kubera kwishora mu biyobyabwenge sinshobora kuzigera mbijyamo na rimwe. Ubutumwa naha abandi ni ukwirinda ibiyobyabwenge kuko birasenya".

Kankindi Olive

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero Mukantabana Seraphine yasabye aba bahaye amahugurwa gukomeza kurwanya umwanzi w’ibiyobyabwenge nk’uko barwanyije umwanzi ku rugamba.

Mu kiganiro yabahaye yagize ati "Ugiye ubara amafaranga watanze ugura itabi ni inzoga bahamagaye abamiliyoneri nawe wazamo, niba unywa inzoga zikaguhindura ubwonko, nk’umuntu warwanyije umwanzi ku rugamba ukamutsinda, umwanzi w’ibiyobyabwenge ntiyakunanira".