Published Monday , on 3 September 2018, 20:18:00 by Christophe Hitayezu


Abanyarwanda ku murongo w’itora mu matora rusange y’abadepite (Site ya Mukamira muri Nyabihu)

Gukumira abanyamakuru kwa hato na hato ku biro bimwe by’itora bigaragaza ko bamwe mu babishinzwe batasonuriwe bihagije imikoranire n’itangazamakuru, ibi bikagira ingaruka ku kubura kwa bimwe mu byakabaye bigize inkuru.

Mu itora rusange ry’abadepite kuri uyu wa mbere tariki 3 Nzeri 2018, hari bamwe mu bayobora ibiro by’itora bavuze ko bitemewe gufata amafoto mu cyumba cy’itora, abandi bakabanza kubaza ababakuriye, bigaragaza ko bo nta makuru ahagije baba bafite ku mikoranire n’itangazamakuru.

Nzabonimpa Stanislas wari ukuriye site y’itora ya GS Mukamira muri Nyabihu, yabanje kwanga ko umunyamakuru yinjira mu cyumba cy’itora kureba uko itora rigenda, yagize ati “Reka mbanze mbaze”, hashize akanya agaruka agira ati “Mbajije udukuriye mu murenge ambwiye ko byemewe nta kibazo wakwinjira”.

Nsengumuremyi Edson ushinzwe ibikorwa by’amatora mu karere ka Nyabihu, we yatsembye ahakanira umunyamakuru ko bitemewe gufata amafoto, yagize ati “Ntago byemewe gufata amafoto mu cyumba cy’itora, urinjira ukareba warangiza ugasohoka”.

Igika cya kabiri cy’ingingo ya 97 y’Amabwiriza nimero 03/2018 yo ku wa 9/07/2018 ya komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko "Ntawemerewe gufotora mu bwihugiko cyangwa gukoresha telefone", ariko ntiribuza gufotora mu cyumba cy’itora. Byanashimangiwe kandi tariki 29 Kanama 2018 na Moise Bokasa ushinzwe itumanaho muri iyi komisiyo, abwira abanyamakuru ko umunyamakuru yemerewe gufotora mu cyumba cy’itora ahabujijwe ari mu bwihugiko.

Bamwe bemera ko amafoto afatwa mu cyumba cy’itora abandi bakabyanga