Published Monday , on 19 February 2018, 20:44:24 by Pacifique Nkurunziza

Bamwe mu bana bahagarariye abandi mu karere ka Gatsibo, bavuga ko bafite imbogamizi zo kuba hari abayobozi badaha agaciro ibyo bababwira nko mu gihe bari kurengera uburenganzi bwa bagenzi babo bavukijwe.

Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu bana ubwo basozaga amahugurwa arebera hamwe uburenganziza bw’umwana yateguwe n’umuryango nyarwanda Children’s Voice Today binyuze mu mushinga wawo witwa Right to protection and participation mu ndimi z’amahanga, aho bamwe mu bana bagaragarije inzego zitandukanye ko hari abayobozi b’imidugudu n’utugari batumva ibibazo byabo iyo babibagejejeho.

Bizimana Eric, umwe mu bana b’abajyanama mu murenge wa Kiziguro, avuga ko iyo bari gukora ubuvugizi ku bana bavukijwe uburenganzira bwabo bamwe mu bayobozi b’utugari n’imidugudu ngo babifata nk’aho nta gaciro bifite.

Yagize ati "Nk’ubu hari umuyobozi nabwiye ko hari umwana ukora ahantu duturanye mu rugo yahirira inka ndamubwira nti ’hariya hari umwana wahirira inka kandi ntarageza igihe cyo gukorera amafara’, umuyobozi arambwira ati ’ndaza kubijyamo’, ariko kugeza ubu umwana aracyari ha handi aracyahirira inka. Mu nzego z’ibanze ntabwo twumvwa cyane".

Manzi Ali Sharefu, umwana uhagarariye abandi mu murenge wa kiramuruzi, na we yemeza ko hari abana basuzugurwa n’abakuru b’imidugudu n’utugari ibitekerezo byabo bakabipfukirana.

Ati "Haracyari abayobozi b’inzego z’ibanze basuzugura ibitekerezo byacu, nk’ubu hari igihe mba ntafite umwanya, nakohereza abana bagenzi banjye gukorera ubuvugizi abana tuzi bataye amashuri ugasanga ababyeyi bamwe baradusuzuguye, abayobozi b’utugari n’imidugudu ntibatwumva".

Mbabazi Betty umwe mu babyeyi bakurikiranira bya hafi uburenganzira bw’abana, avuga ko ibitekerezo byabo byakirwa nabi cyane kuri bamwe mu bayobozi b’inzego zo hasi.

Yagize ati "Ibitekerezo by’abana byakirwa nabi cyane, muri iyi sosiyete turimo ntabwo abana bumvwa, hari umwana wagiye afite ikibazo cy’inzu se yabimye imyaka itandatu irashira, umwana agiye mu bayobozi ku kagari baramubwira bati mugende uwabohereje yababeshye".

Ibi kandi binashimangirwa na Gakwaya Jean Marie Vianey, umuhuzabikorwa w’uyu mushinga, aho na we yemeza ko hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego zo hasi bagifite imyumvire yo kumva ko uko bakira umuntu mukuru atari ko bakwakira umwana.

Ati "Habamo ikibazo navuga ko ari icy’imyumvire ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze bamwe na bamwe batumva ko mu by’ukuri umwana na we afite ubushobozi bwo kwibariza ikibazo no kugira uruhare mu burenganzira bwe, icyo nakwizeza abantu nuko abana twabahuguye bamenyereye kwivugira ibibazo byabo, abayobozi na bo bagomba kumva ko abana bamaze kumenya guharanira uburenganziza bwabo".

Mukagasana Naomi, umukozi ushinze uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Gatsibo avuga ko abayobozi baba babikora yaba ari wa mukobwa uba umwe agatukisha bose, icyakora akagira abana inama ko mu gihe bigenze gutyo bajya bagana n’izindi nzego zikabafasha mu kurengera uburenganzi bwabo ngo kuko inzego zirengera uburenganzira bw’abana zubakitse neza.

Bimwe mu bibazo bikizitiye uburenganzira bw’abana mu karere ka Gatsibo, harimo ikibazo cy’imiryango ibana mu makimbirane bituma abana bava mu miryango, hari kandi n’abana bagikorehswa imirimo ivunanye nko kujyanwa gukora mu bishanga by’umuceri.