Published Saturday , on 6 July 2019, 22:26:02 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu kwizihiza ku nshuro ya 25 umunsi wo kwibohora, tariki ya 4 Nyakanga 2019, mu murenge wa Burega mu karere ka Rulindo hatanzwe amazu ku miryango 6 yubatswe n’umurenge.

Bamwe mu batujwe muri aya mazu baganiriye na Nonaha.com n’akanyamuneza kenshi bagaragazaga ku maso, bahurije ku iterambere igihugu gifite, bavuga ko rikomoka ku buyobozi bwiza nk’uko byatangajwe na Mukanzamwitakuze Skolastique wahawe inzu, agira ati, “Nabyakiriye neza, nshimishwa n’uko mbonye aho mba kuko nanyagirwaga, ndashimira Perezida wa Repubulika kuko ibi mbonye ni ibyiza ankoreye”.

Haragirimana Laurent ufite umuryango ugizwe n’abana 7, nawe avuga ko yabaga mu mudugudu wa Ngange nta nzu agira, agira ati ”Nyuma yo guhabwa iyi nzu nishimiye ubuyobozi buyimpaye, kandi nkanashimira Leta, kuba ntagiraga aho mba none nge n’umuryango wanjye tukaba tuhabonye”.

Izi nzu bahawe zigizwe n’ibyumba 3 n’uruganiriro, zikagira igikoni, aho gukarabira ndetse n’ubwiherero, zikaba zaranashyizwemo amashanyarazi, hakaba n’ivomo rihurirwaho n’iyo miryango 6.

Umuyobozi w’Umurenge wa Burega, Umubyeyi Mediatrice yasabye imiryango ihawe inzu ko bagomba kuzifata neza, anavuga ko ubuyobozi buhora bugerageza gukora ibishoboka byose ngo abaturage bagire ubuzima bwiza n’imibereho myiza. Yanavuze ko guhuza iki gikorwa no kwibohora ku banyarwanda bivuze ikintu kinini mu mateka y’abanyarwanda kuko aho u Rwanda rugeze rwiyubaka rubikesha imbaraga z’abana barwo barubohoye mu myaka 25 ishize.