Published Saturday , on 27 January 2018, 23:15:09 by Christophe Hitayezu

Abaturage bo mu midugudu ya Nyabizi ya mbere, iya kabiri n’iya gatatu mu murenge Kinyababa ho mu karere ka Burera na bo baba bagiye kubona ku bikorwa remezo by’amajyambere nk’utundi duce tw’igihugu.

Aka gace katagira ikigo nderabuzima, ntikagire amazi, amashanyarazi ndetse n’imihanda, kasaga n’akibagiranye ariko ibibazo byako byarushijeho kumenyekana ndetse no gushyirwa mu byihutirwa bimwe bigakemuka ibindi bigakorerwa ubuvugizi. Ni nyuma y’umuganda wahakorewe ku rwego rw’intara y’amajyaruguru kuri uyu wa 27 Mutarama 2018.

Aka gace katagiraga n’ishuri na rimwe, umuganda wa none wahubatse ibyumba birindwi by’amashuri abanza, Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, nawe yemera ko aka gace katakunze kubonekamo abize menshi kubera kutagira amashuri abegereye, nyamara muri bake bigora bakiga usanga bamenya ubwenge kuko hari n’abazana amanota ari mu ya mbere ku rwego rw’igihugu.

Umuganda wubatse amashuri, ni kimwe mu bikorwa remezo bitari bike bikenewe muri aka gace, Gatabazi JMV (hagati), inzego z’umutekano n’abaturage bafatanyije muri iki gikorwa.

Kubera kutagira umuhanda, abitabiriye uyu muganda barimo n’abayobozi ku rwego rw’intara n’urw’akarere ka Burera n’abahagarariye inzego z’umutekano, bagenze urugendo ruri hejuru y’isaha bazamuka umusozi bavuye aho imodoka ibasha kugera, ni ikibazo gikomeye cy’umuhanda ariko Guverineri Gatabazi avuga ko kigiye gukorerwa ubuvugizi nabo bakabona umuhanda uzabafasha mu buhahirane, bikaba byanyuzwa muri gahunda ya VUP.

Ntibyari byoroshye kuzamuka imisozi n’amabuye yo kubaka, Guverineri Gatabazi yahaye abaturage urugero

Abaturage bitabiriye umuganda bishimiye gufatanya n’abayobozi

Ikibabaje ku kibazo cy’amazi muri aka gace, ni uko bafite isoko ijyana amazi ahandi, bo batahaweho nabo ngo bajye bavoma meza ubu bakaba bagikoresha amazi mabi, gusa ngo hari icyizere ko mu minsi ya vuba bagiye guhabwa amavomo y’amazi meza bafatiye kuri iyo soko.

Kuva aho imodoka ibasha kugera muri ako gace hari urugendo rugera mu isaha wihuse

Ku kibazo cy’aho bivuriza, hasabwe ko bashaka ikibanza byihutirwa, maze mu buryo bugizwemo uruhare n’abaturage binyuze mu miganda hakubakwa ikigo nderabuzima (Poste de Sante), ni ibintu Guverineri yabijeje ko bitazatwara igihe kuko nicyuzura Minisiteri y’ubuzima izabaha ibikoresho.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru