Published Monday , on 26 September 2022, 08:53:40 by Uwimana Joselyne

Umuyobozi w’akarere ka Burera Madam Uwanyirigira Marie Chantal atangaza ko ikibazo cy’amazi yuzura isoko rya Rugarama, riherereye mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera gishobora gukemurwa n’abaricururizamo bafatanyije n’abandi barigana.

Uyu muyobozi ahamya ko umuganda rusange ushobora kuyobya amazi menshi yinjira muri iri soko iyo imvura yaguye. Ngo igikenewe ni uguca gusa imigende iyobya ayo mazi ikayayobora ahakwiye.

Madam Uwanyigira avuga ko imirimo yakozwe hubakwa iri soko ari iyo gushimirwa, ko abaturage na bo bakwiye gushyiraho akabo mu gukemura iki kibazo kibabangamiye.

Ati: “Abaturage bagana iri soko ntaguhangayika kuko ibyakozwe kuri iri soko ni byo byari bigoye ,iki kibazo turakizi Kandi turagishakira igisubizo mu gihe gito kuko ni umuganda wakorwa aya mazi tukayobya, tukayacira inzira yayo kandi bizakemuka rwose,bihangane.”

Abacururiza muri iri soko bavuga ko baterwa igihombo n’amazi menshi yiyoboramo iyo imvura yaguye.

Aya mazi aturuka hirya no hino mu misozi yegereye iri soko agahurira mu bibanza abacuruzi batandikamo ibicuruzwa byabo.

Igihombo gikabije kigera kuri babandi bacururiza mu mbuga y’iri soko rya Rugarama.Abahacururiza inkweto n’imyaka bavuga ko iyo imvura ikubye banura vuba na bwangu kubwo gutinya umwuzure;hakaba ubwo bataha badacuruje.

Dusabimana Odilla yagize ati: “Duhura n’ibihombo bikabije kuko iyo imvura iguye aha hose haruzura , n’iyo yahita ugasanga ntabwo tubona uko ducuruza Kandi se hano niryari imvura itagwa Koko? Ni gihombo rwose badufashije aya mazi yinjiramo hano bayayobya ku buryo natwe twabasha gucuruza neza.”

Karamira Egide na we ati: “Batugiriye neza iri soko bararisakara, ikibazo dusigaranye ni amazi yinjiramo aturutse mu musozi ubwo iyo bigenze gutyo ntabwo tuba tugikoze ni ugutaha nyine nta kindi.Turasaba ko ubuyobozi bwadufasha rwose bigakemuka.”

Isoko rya Rugarama rirema ku wa gatatu no ku wa gatandatu wa buri cyumweru.Riherereye hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, rikaba rifite ibice 3 birimo igice gicururizwamo imyenda, n’inkweto, igicururizwamo imyaka n’igice cyitaruye iri soko gicururizwamo amatungo magufi n’amaremare.Abahatuye bavuga ko imvura igwa muri ibi bice hafi buri munsi.