Published Wednesday , on 8 August 2018, 09:55:21 by Uwimana Joselyne

Abaturage batuye mu murenge wa Kagogo hafi ku mupaka n΄igihugu cya Uganda bavuga ko abavurira ku kigo nderabuzima cya Gitare batabaha serivisi nziza kubera ko abaganga baho akenshi baba biganirira kuri za terefone bigatuma bahitamo kujya kwivuriza Uganda.

Bamwe mu baturage bivuriza kuri iki kigo nderabuzima cya Kagogo baravuga ko kubera kutakirwa neza bahisemo kujya bajya kwivuriza muri Uganda kuko ariho bakirwa neza kandi vuba, bavuga ko abakora kuri iki kigo nderabuzima baba bari kwiganirira ku ma terefone bigatuma batakirirwa ku gihe.

Nteziyaremye Innocent ni umwe mu baturage bavuriza kuri iki kigo nderabuzima cya Gitare, yagize ati ‟Iyo ugeze ku kigo nderabuzima usanga abaganga baho bahora biganirira ku matelefone yabo ntibita ku barwayi".

Akomeza avuga ko iyo uzindutse ukahagera nka saa kumi n’ebyiri utaha nka saa munani kandi si ukuvuga ko ari uko ari bakeya ahubwo biganirira kuri telefone ukabona ntacyo bibabwiye kwita ku barwayi, rimwe na rimwe turambuka tukigira hakurya iriya Uganda.

Iyamuremye Gabriel we yagize ati ‟Twebwe twumva twararambiwe serivisi mbi duhabwa n΄abaganga baba barangariye ku matelefone guhera mu gitondo kugeza nimugoroba akazi karangiye".

Iyamuremye Gabriel yemeza ko hari umuganga umwe gusa iyo bahamusanze baba bizeyo ko bari bwakirwe kandi bavurwe.

Nkurunziza Francois ni umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gitare we ntiyemera ibyo aba baturage bavuga kuko itegeko rivuga ko nta muganga n’umwe wemerewe kuzana terefone ku kazi, yagize ati "Nta muganga ujya uvugira kuri telefone ari mu kazi, nta wemerewe kuyizana, iyo bafite ikibazo hari imwe bakoresha bose bagomb. Abaturage bashobora kuba batazi gutandukanya abaganga n’abandi bakozi basanzwe, hari igihe bashobora kubona abakora amasuku akibwira ko nabo ari abaganga bigatuma ariyo mpamvu bavuga ko abaganga bavugira kuri telefone”.

Guverineri w΄intara y΄Amajyaruguru Gatabazi JMV avuga ko umuturage wese agomba gubabwa serivisi nziza, kuba hari abaganga bagikoresha telefone mu kazi ari ikibazo. Yagize ati "tugiye gukurikirana icyo kibazo, ngiye koherezayo abashinzwe ubuzima mu karere ka Burera bajye bakora ubugenzuzi nihagira uwo bafata azakurukiranwa kuko ntibyemewe kuvugira kuri telephone na gato. Ariko nanone icyo nasaba abaturage ntibakwiye gufata icyemezo cyo kujya kwivuriza mu kindi gihugu ahubwo bajye bamenyesha ubuyobozi ikibazo gikurikiranwe hakiri kare".

Umurenge wa kagogo ni umwe mu mirenge igize akarere ka Burera, urimo amavuriro abiri aciriritse (poste de sante) irya Kabaya na Kayenzi hakaba hari kubakwa n’ikigo nderabuzima mu rwego rwo kunoza serivisi.