Published Saturday , on 7 April 2018, 15:37:21 by Christophe Hitayezu

Ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse ku kuba inshuro yose yo Kwibuka isa n’iya mbere kuko iyo abantu bibuka iteka basubira hamwe bitangirira.

Perezida Kagame yacanye urumuri rw’ikizere

Muri uyu muhango watangijwe no gucana urumuri rw’icyizere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku mateka ya Jenoside uburyo yateguwe himakazwa gahunda yo guheza umututsi mu bikorwa byose by’igihugu.

Yatanze urugero ku bikorwa birimo gushyiraho ibyangombwa by’amananiza birimo nk’ibyemerera abantu gutura n’ibibaha uburenganzira bwo kugenda mu ntara zitandukanye z’igihugu; byose byakorwaga mu kuronda amoko. Yakomeje agira ati “Imiyoborere mibi yaranze u Rwanda yubatse ingengabitekerezo ya Jenoside. Nko mu ijambo rye ku wa 19 Ugushyingo 1982 mu Bubiligi, Perezida Habyarimana yavuze ko Abanyarwanda bahungiye mu mahanga badakwiye gutahuka kuko Leta y’u Rwanda itabona aho ibashyira.”

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka atazigera asibangana, asaba abanyarwanda ko mu byo bakora byose bajya bashingira ku kuri bagamije iterambere no mu kwibuka bikaba bityo.

Perezida Kagame yagize ati “Mu banyarwanda benshi, n’ubwo navuze ko iyi nshuro ibaye iya 24; buri kwibuka bisa nk’aho ari bwo bitangiye. Bibaye inshuro 24 ariko biba bisa n’aho ari ku nshuro ya mbere ntabwo bijya bigera ku 10, 15, 20… ngo bigenda bisa nk’aho bihita gusa, ahubwo bisa n’aho ari ugutangira bundi bushya kubera ko ibyo twibuka ni kamere yacu, ni ubuzima bwacu, ni imiryango yacu, ni igihugu cyacu.”

“Iyo twibuka abantu basubira ha handi aho bitangirira. Kwibuka ikindi cyabyo, ni uko ari uguhangana n’amateka yacu, iteka iyo twibuka duhura n’amateka yacu atuma twibuka, kongera guhangana na yo tukayareba bundi bushya.”

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko mu kwibuka hakwiye gushibukamo imbaraga zibutsa abantu ko batarebye neza amateka mabi banyuzemo ashobora kwisubiramo bityo bagakora ibituma batagana muri iyo nzira. Ati “Ni ibitwibutsa ngo twebwe ubwacu abanyarwanda ni twe tuba turi ku isonga. Ibyo uko hari uwakurangiriza ibibazo byawe by’amateka yawe byo ntibibaho, amateka yawe ni ayawe, ibibazo byawe ni ibyawe, ubigufashamo abigufashamo uri mu nzira wowe ugerageza kubyikemurira.”


Hafashwe umunota wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Icyumweru cyo kwibuka gitangira iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gitangira tariki 7 kikageza tariki 13 Mata buri mwaka, kikarangwa n’ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi birimo n’ibiganiro bitambuka buri mugoroba kuva saa cyenda kugeza saa kumi n’imwe muri buri mudugudu cyangwa ibigo byaba ibya Leta n’iby’abikorera.