Published Wednesday , on 7 November 2018, 11:24:39 by Jean Claude Muvunyi


Impuzamiryango yita ku burenganzira bwa muntu CLADHO iri muri gahunda yo gukorera mu turere 8 isuzuma uko gahunda z’ubuhinzi zigera ku bahinzi n’aborozi ndetse n’uko abazitanga babibona.

Kuri uyu wa kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018, yari iri mu Karere ka Gakenke mu murenge wa Gakenke, aho yahuje amanota abayobozi biha kuri izo gahunda ndetse n’ay’abahinzi batanze maze bakabahuriza hamwe ngo bagire ingamba bafata zateza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Hasuzumwe gahunda za: Girinka, serivisi z’iyamamazabuhinzi, Nkunganire, serivisi z’ubworozi, gahunda yo guhuza ubutaka, guhunika imyaka ndetse n’ibiciro ku musaruro.

Aba bose basanze cyane cyane mu bworozi hakirimo ibibazo by’ingutu nk’aho kubona intanga bigihenze ndetse zitanabonekera igihe bitewe n’ubuke bw’ababikora.

Cyubahiro Félicien ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke na we yemeza ko ahenshi hakirimo intege nke nko kunoza imitangirwe y’ifumbire n’imbuto ku gihe.

Murerangabo Juvenal na Ngendahayo Juvenal ni abahinzi bemeje ko kubona amasoko bikiri ingorabahizi. Baherereye ku nanasi bahinga muri koperative yitwa COAFGA batubwiye ko bahendwa bitewe no kutagira isoko cyangwa se uruganda rwazongerera agaciro.

Murwanashyaka Evariste ushinzwe guhuza gahunda za CLADHO yavuze ko iri suzuma rigamije gukebura abayobozi ndetse n’abahinzi-borozi ngo bafatire hamwe imyanzuro y’ibyakorwa ngo ubuhinzi n’ubworozi biteze imbere ababikora ndetse n’igihugu muri rusange.

Yagize ati "Ibi bidufasha gukebura abafasha abahinzi n’aborozi ngo bumve ko abagenerwabikorwa ari bo shingiro ry’ibanze. Ibi bizatuma bumva ko bagomba kubagisha inama no gukorana na bo bya hafi".

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu karere ka Gakenke na Murwanashyaka Evariste ushinzwe guhuza gahunda za CLADHO (wicaye)

Ubushakashatsi buheruka gutangazwa n’ikigo cy’imiyoborere RGB bwagaragajeko abahinzi bishimiye serivisi bahabwa mu buhinzi ku kigero cya 52.50% ndetse bakananenga gahunda yo kuhira imyaka ku kigero cya 82%.

CLADHO iri gukorera iri suzuma mu turere twa Gakenke, Musanze, Kamonyi, Muhanaga, Nyanza, Gisagara ndetse Nyaruguru. Iyi gahunda bayifatanya na Actionaid na CCOAIB ku nkunga y’Umuryango w’Uburayi (EU).