Published Monday , on 18 June 2018, 20:21:45 by Christophe Hitayezu

Isosiyeti ikomeye ku Isi y’ikinyobwa kidasembuye, Coca Cola, ifatanyije na Bralirwa yatangije igikorwa cyo kwerekana igikombe cy’Isi mu Rwanda imbonankubone (Live Screening) mu bice bitandukanye ndetse itanga n’ibihembo byongerera akanyamuneza abareba iyo mikino.

Abashinzwe iki gikorwa bagitangije ku mukino wa Brazil n’Ubusuwisi

Mu gikorwa cya mbere cyabereye mu mujyi wa Kigali kuri icyi cyumweru tariki 17 Kamena ahazwi nka Pili Pili, umukozi wa Bralirwa, Vanessa Nshimirimana yavuze ko ari igikorwa kizabera ahantu hatandukanye kandi mu bihe bitandukanye mu rwego rwo gufata neza abakiriya ba Coca Cola ngo barusheho kwishimira imikino y’igikombe cy’Isi itera inkunga.

Abana bato barakinnye abatsinze barahembwa

Peter Karadjov ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Bralirwa avuga ko ibi bigamije kwegereza iyi mikino abakiriya babo, yagize ati "Ni ukugirango tugeze kuri bose iyi mikino mu duce twose ducururizwamo Coca Cola kandi bayirebe nk’abari mu Burusiya aho iri kubera".

Byari ibirori

Avuga ko kugera tariki 15 Nyakanga, hazakomeza kuba ibikorwa byo kwerekana imbonankubone iyi mikino mu duce dutandukanye ducururizwamo iki kinyobwa kandi hakaba na tombola ku mukiriya uguze Coca ebyiri aho zicururizwa hose mu gihugu, akaba yatsindira umwambaro, umupira wo gukina, ingofero n’ibindi.

Abo batangiriye byari byishimiwe

Kanda hano urebe andi mafoto y’iki gikorwa