Published Sunday , on 8 March 2020, 14:18:52 by Christophe Hitayezu

Mu mahugurwa yabanjirije inama ya Bureau Politiki y’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2020, Depite Dr. Frank Habineza uriyoboye yahwituye bamwe mu barwanashyaka be bagifite ingeso z’ubusinzi no kutitabira gahunda za Leta kubicikaho.

Muri aya mahugurwa yibanze ku myitwarire, Dr. Frank Habineza yagize ati, “Hari ibintu tuba tugomba kwirinda, nk’ubusinzi. Nk’umurwanashyaka unywa agacupa ugasinzirira mu kabiri bakaza kuguterura, rwose bisebya ishyaka, ntabwo tuvuze ngo ntibyemewe kunywa agacupa, ni uburenganzira kunywa agacupa n’agatabi kawe ariko urumogi OYA!”

Yabibukije kandi kwirinda inzoga zitemewe kuko nazo ari ibiyobyabwenge kandi by’umwihariko umurwanashyaka agomba kubyirinda, ndetse n’ibinyobwa byemewe bakirinda kurenza urugero bagasinda kuko bitajyana no kuba umunyapolitiki. Yabibukije kandi kwirinda amakimbirane yo mumiryango, agaragaza ko akenshi akururwa n’ibyo biyobyabwenge n’ubusinzi.

Dr. Habineza yabasabye no kwitabira gahunda za Leta, agira ati, “Umunyapolitiki agomba kwitabira ibikorwa bya Leta, ibikorwa by’umuganda n’ibindi, kandi ukigaragaza ntiwihishe, ugatanga ibitekerezo byawe ukanagaragaza ishyaka ubamo”.

Yavuze ko hari abantu bamwe azi barangiza umuganda rusange w’abaturage bakawuhindura politiki, bakawukoramo inama ya politiki, asaba abarwanashyaka be kwamagana imikorere nk’iyo bakagaragaza ko batari muri ayo mashyaka kandi bagasaba ko havugwa ibya Leta abaturage bose b’ibonamo, ndetse ko bibaye ngombwa bahamagara polisi kandi yizeye ko itabirebera.

Me Hitimana Sylvestre, ni umwe mu barwanashyaka akaba na Komiseri muri DGPR, avuga ko gukora politiki atari uguhangana ahubwo ari uguharanira imibereho myiza y’abenegihugu, agira ati, “Umunyapolitiki ubundi aba agamije kugera ku butegetsi kugirango afashe abaturage kugera ku mibereho myiza, ariko kugirango ugere kuri iyo ntego, ugomba kubikora mu bwubahane bw’abandi banyapolitiki mudahuje ishyaka, wirinda gusebanya, n’amacakubiri”.

Naho Mukansanga Denyse we ni umubitsi wungirije w’iri shyaka, nawe agaragaza ko aya mahugurwa ari ingirakamaro, agira ati, “Aya mahugurwa aje yari akenewe, hari ibyo ushobora gukora utari uzi ko ariko wari ukwiye kwitwara. Batweretse uko umunyapolitiki muzima agomba kwitwara muri sosiyete, uko ugomba kwitwara mu bihe by’amatora ndetse no mu bihe bisanzwe, n’uko ugomba kubana n’abandi mudahuje ishyaka. Uwo mudahuje imyumvire ntabwo ari umwanzi wawe, mwese muraharanira kubaka igihugu kugirango gitere imbere”.

Ishyaka DGPR rimaze imyaka igera kuri irindwi rikorera mu Rwanda, mu mwaka wa 2017 ryatanze umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariko ntiyabasha gutsinda, umwaka ukurikiyeho ryiyamamaza mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko ngo bahagararirwe, ni amatora yahiriye iri shyaka kuko ubu rifitemo imyanya ibiri.