Published Wednesday , on 15 August 2018, 11:04:00 by Uwimana Joselyne


Ishyaha riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) ku munsi waryo wa 2 mu bikorwa byo kwiyamamaza berekeje mu karere ka kirehe mu murerenge wa Nyakarambi, bavuze ko mu byo bazakorera ubuvugizi harimo no gusubizaho imirimo y’amaboko yagenewe abagororwa.

Bamwe mu bakandida baryo bagiye kwiyamamariza muri aka karere bagaragarije abaturage ibyo bateganya kuzabajyanira mu nteko igihe bazabagirira icyizere bakabatora harmo nko kugabanya ubucucike muri za gereza no kugarurwaho imirimo nsimburagifungo izwi nka Tije.

Tuyishime Deogratias ni umwe mu bakandida, agira ati ”Nituramuka tugeze mu nteko tuzakora ubuvugizi ku kibazo cy’ubucucike mu magereza kikigaragayo ku buryo abantu bafite ibyaha bidakomeye bajya bakoreshwa imirimo nsimburagifngo aho kugirango bakomeze kuba mu bucucike. Ikindi tuzavuganira na bariya basaza bageze mu zabukuru bafunze kandi bafite n’ibibazo by’uburwayi babe bagabanyirizwa ibihano”.

Ibi kandi binashimangirwa n’Umuyobozi wiri shyaka Dr. Habineza Frank agira ati ”Hari amagereza menshi ugeramo ugasanga haruzuye cyane abagororwa batabona aho bakwirwa kandi tubona iriya mirimo igihe yaririho yaragize akamaro, niyo mpamvu tuzaharanira ko yasubiraho kuko tubona bifasha abaturage ndetse n’igihugu”.

Ishyaka DGPR rikomeje ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite ku munsi, kuri uyu wa Gatatu bakaba biyamamariza mu karere ka Kayonza.