Published Wednesday , on 28 February 2018, 20:35:16 by Niyonsaba Habibu

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma wamenyekanye ku izina rya “Diamond Platinumz” yamaze kubona ibyangombwa byose bikenerwa kugira ngo abe yatangiza ku mugaragaro Radiyo na televiziyo bya Wasafi Record abereye Umuyobozi mukuru.

Diamond yatangaje ko Televizyo na Radio bya Wasafi Record bifite icyicaro gikuru mu Birwa bya Zanzibar, kuri uyu wa mbere aherekejwe n’incuti magara bakorana ibikorwa byabo bya muzika muri Studio ya Wasafi Record, Diamond yerekeje Zanzibar aho yagomabaga gusanga Minisitiri ufite itangazamakuru mu nshingano ze. Akihagera yahawe impapuro zose zimwemerera gufungura Radio na Televizo bya Wasafi.

PNG - 156.3 kb

Diamond yagize ati ”Mu byukuri ndashimira inzego bwite za Leta ndetse na minisitiri Ali Rashid Juma, turashimira cyane kandi Leta mu bufatanye bwayo tunayizeza ubufatanye n’imikoranire myiza. Iyi Radio na Televiziyo bije gutanga umusaruro wo guteza imbere igihugu ndetse no guteza imbere imikino n’imyidagaduro muri Tanzaniya muri rusange no muri Zanzibar by’umwihariko. Turabizeza ko umuco wacu utazahungabana ahubwo uzakomeza kumenyekana hirya no hino mu Karere ndetse no ku isi.”

Igitekerezo kinjyanye no gufungura ibijyanye no gutangaza amakuru akaba yaragitanze mbere yo kwitabira ibitaramo bitandukanye ndetse akaza kubyemeza mu kiganiro ubusanzwe gica kuri Televiziyo ya 24 TV.