Published Thursday , on 10 January 2019, 16:44:34 by Igorora Iritararenga Dieudonne


Félix Tshisekedi w’imyaka 55 ni we wegukanye intsinzi yo kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’agateganyo nk’uko Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu yabitangaje.

Amajwi y’agateganyo yagaragaje ko Félix Tshisekedi yatsinze amatora ku majwi angana na 38,57%. Martin Fayulu amugwa mu ntege na 34,83%, naho Emmanuel Ramazani Shadary agira 23,84%.

Corneille Naanga, Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo , yatangaje ko abantu bitabiriye ku kigero cya 47,56% muri miriyoni 40 z’abagombaga gutora abasaga miliyoni 18 ni bo bitabitiye amatora.

Byari biteganyijwe ko ku wa Gatatu saa cyenda z’amanywa ari bwo amajwi atangazwa, gusa yaje gushyirwa ahagaragara mu rucyerera saa cyenda zishyira ku wa kane.

N’ubwo bimeze bityo umukandida, Martin Fayulu, wari uhagaraririye amashyaka ane atavuga rumwe n’ubutegetsi yagaramye ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu avuga ko byabayemo uburiganya.


Fayulu yateye utwatsi ibyavuye mu matora

N’ubwo by’agateganyo Félix Tshisekedi ari we wegukanye intsinzi, nk’uko bigaragara mu itangazo Martin Fayulu yashyize ahagaragara yavuze ko amatora yabayemo uburiganya avuga ko nta muturage wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo wabyihanganira, ibi byatijwe umurindi n’igihugu cy’u Bufaransa gikemanga ibyavuye mu matora kivuga ko Fayulu ari we ushobora kuba yaratsinze amatora.

Jean-Yves Le Drian, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa, yateye utwatsi ibyavuye mu matora avuga ko bitizewe, kuko Martin Fayulu ari we ushobora kuba yaratsinze amatora.

Minisitiri Jean-Yves Le Drian yagize ati: "Birasa n’aho ibyavuye mu matora bidafite ishingiro kuko bidahuye n’ukuri. Fayulu ni we bigaragara ko yagombaga kuba yatsinze amatora."

Radiyo Mpuzamahanga y’ Abafaransa, RFI, yatangaje ko Félix Tshisekedi bidatangaje kuba ariwe watsinda kuko ngo asanzwe ari umufatanyabikorwa wa Joseph Kabila, wayoboraga iki gihugu cyane ngo Joseph Kabila yigeze kuvuga ko Félix Tshisekedi atari umwanzi we nk’uko bifatwa ahubwo ari umufatanyabikorwa we muri Politiki.

Félix Tshisekedi ni mwene Étienne Tshisekedi, watabarutse muri Gashyantare 2017. Yari umwe mu bantu bazwiho kuba impirimbanyi itaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila.