Published Tuesday , on 22 May 2018, 11:03:00 by Christophe Hitayezu

Imurikagurisha ’Egypt and Middle East Expo’ ritegurwa na sosiyeti y’ubucuruzi yitwa ’Smart Egypt’ y’abanyamisiri, rigarutse kubera mu Rwanda kuva tariki 30 Gicurasi kugera tariki 13 Kamena uyu mwaka wa 2018 rikazabera mu mujyi wa Kigali mu nyubako nshya y’ubucuruzi yitwa MIC.

Mu Rwanda Egypt and Middle East Expo riba kabiri mu mwaka, rimaze imyaka isaga 4 ribera muri Petit Stade i Remera, rikaba rimaze imyaka isaga 18 rikorwa mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati ya Afurika harimo muri Mozambique, Ghana, Madagascar, Ethiopia, Cameroun, Mauritius, Gabon, Kenya, Zambia, Congo Brazzaville na Cote d’Ivoire.

Kuri iyi nshuro mu Rwanda rikazabera mu mujyi muri MIC, inyubako nshya yegeranye na CHIC ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

Kuri iyi nshuro rizitabirwa n’abamurika benshi ugereranyije n’abari basanzwe baryitabira, Ashraf Mouhmud uri mu baritegura, avuga ko rizitabirwa n’abamurika 60 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Misiri, Iran, Pakistan, u Buhinde, Singapore, Siriya, Dubayi, Kenya na Turukiya izaba ije ku nshuro ya mbere.

Ni imurikagurisha rizamo ibicuruzwa byinshi biturutse muri ibyo bihugu, bikaba ari n’amahirwe akomeye ku bacuruzi bifuza kurangura kuko byinshi bajyaga gushaka hanze bagatakaza menshi mu ngendo, aho barara n’ibibatunga muri ibyo bihugu, noneho biba byabegerejwe kandi ku giciro gito.