Published Wednesday , on 20 June 2018, 20:04:53 by NONAHA

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biiribwa n’ubuhinzi, FAO riri mu nzira yo kugaragaza amahirwe ari mu kuhira imyaka ku muhinzi muto wo mu cyaro, ndetse n’uburyo yafashwa kububyaza umusaruro mu Rwanda.

Kuhiri imyaka ni kimwe mu by’ingenzi byongera umusaruro

Abakozi ba FAO mu Rwanda bafatanyije n’abashinzwe ubuhinzi mu turere tugize intara y’iburasirazuba, abashinzwe gahunda yo kuhira imyaka n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi bateraniye mu karere ka Ngoma bungura ibitekerezo ku makarita y’ubuhanga agaragaza uburyo amazi ari mu gihugu angana, aho byakorohera umuturage kuhira imyaka, ubwoko bw’amazi buri mu Rwanda haba imigezi minini, ibiyaga, imigezi mito, ibidendezi ahari amazi ari mu butaka ndetse n’amazi y’imvura yategwa akazifashishwa mu kuhira imyaka mu gihe imvura iba yashize.

Bahuriye mu karere ka Ngoma kuganira kuri iki gikorwa hagamijwe kukinoza

Munyeshyaka Jean Damascene ni umukozi w’umushinga LWH/RSSP wo muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ashinzwe ibigendanye no gutunganya amakarita ya gihanga, yagize ati "Ibyo twabonye ni uko bateguye amakarita y’uburyo umuturage yakuhira imyaka ye, yifashishije amazi amukikije, ibi bizafasha umuturage mu buryo bwo kuhira ndetse n’uwaza wese ashaka gufasha uyu muturage kugirango yuhire imyaka aya makarita yamuyobora akamwereka inzira nyayo ndetse n’ahari amahirwe menshi kugirango umuturage atere imbere bishingiye ku kuhira imyaka, uyu mushinga nuramuka ukoze bizafasha cyane abaturage kwiteza imbere kuko abenshi basanzwe badafite umuco wo kuhira".

Amahirwe agaragazwa mu kuhira imyaka hashingiwe ku mazi u Rwanda rufite hifashishijwe ikoranabuhanga, ashingiye ku mazi y’imvura, imigezi minini, ibiyaga, ibidendezi n’amazi ari ikuzimu, ibi bijyana no kugaragaza ku makarita ahari imihanda (yo ku rwego rw’igihugu n’iy’akarere) imihanda yakorewe guhuza uturere hagamijwe ko abaturage bahahirana ku buryo bworoshye ’Feeder Roads", hagaragazwa kandi ahari amasoko, amabanki, ahari amashanyarazi, ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere biha amakuru buri muntu wese washaka gufasha umuhinzi wo hasi ufite ubutaka buto kandi adafite n’amafaranga menshi yamufasha kuhira umurima we.

Imwe mu makarita ari gutunganywa

Umwe mu bahinzi b’intangarugero wo mu karere ka Bugesera, Ntagengerwa Eugene, nyuma yo kugaragarizwa amahirwe ari mu kuhira imyaka hari icyo yisabira ubuyobozi, yagize ati "turacyafite ibibazo mu buhinzi bwacu kuko abenshi muri twe duhinga dukurikije imiterere y’ikirere, ibibazo dufite bishingiye ku bumenyi bucye n’ubushobozi, n’ubwo ariya mapompe leta iyunganiramo abaturage ariko ni bacye bayafite, harimo n’abatazi ko leta ibishyurira 50%, ibyerekanywe ni igisubizo cy’ubuhinzi budakorwa mu gihembwe cya C, abenshi ntibahinga nyamara ari igihe cyiza cyo guhinga imboga, turasaba leta ko yakomeza iriya gahunda ya nkunganire kandi iyivugurure mu buryo ikorwa haboneke ibikoresho birambye".

Imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye ibi biganiro bibera iburasirazuba ni uko ari ho hagaragara ikibazo cyo kuhira imyaka kandi iki gice gifite amazi menshi, Guverineri w’intara y’iburasirazuba Mufulukye Fred yavuze uko kuhira imyaka bihagaze ubu, yagize ati "hari imishinga yo kuhira imyaka myinshi cyane mu ntara yacu, kuva Kirehe kugera Nyagatare na Bugesera, hari na gahunda za Nkunganire mu buhinzi , hari imashini zuhira imyaka zitangwa bitewe n’uburyo umuturage ameze, n’imashini yifuza kugura abona nawe byamworohera kwishyura, tugira inama abahinzi kwihuriza hamwe mu makoperative kugirango boroherwe no kugura imashini zo kuhira imyaka, (…) uko ubushobozi bwa leta bungana ni nako ifasha abaturage bayo aho idashobora kujyana iyi mishinga minini niho itanga utu tumashini duto."

Ibi bikorwa biri mu mushinga wa FAO ugamije gukoresha amazi neza mu buhinzi witwa “More effective and Sustainable Investments in Water for Poverty reduction” ugamije gutera inkunga ibikorwa byo gukoresha amazi neza mu buhinzi hagenderewe guteza imbere abaturage, hashingiwe ku bushakashatsi bwimbitse, kubakira abaturage ubushobozi mu bukungu no kugena gahunda zihamye ngenderwaho, uyu mushinga ukaba uri mu bihugu 6 aribyo Ethiopia, Madagascar, Mali, Niger, Tanzania n’u Rwanda

Hakizimana Yussuf