Published Monday , on 29 January 2018, 22:13:40 by Christophe Hitayezu

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO), ryatangije umushinga wunganira u Rwanda ku kwirinda ibihombo abagenerwabikorwa b’ipaki yo kwikura mu bukene bahuraga na byo.

Mu turere tumwe abatishoboye cyane cyane bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, Leta yatangiye kubagenera ipaki yo kwikura mu bukene (Package for graduation) igizwe ahanini n’amatungo magufi, gusa rimwe na rimwe aya matungo ntatange umusaruro akaba yapfa kubera kutitabwaho, uretse ibi kandi ugasanga hari abahezwa mu bukene n’imibereho yabo mu ngo irimo amakimbirane mu ngo, kutamenya akamaro k’uburinganire n’ibindi.

Uyu mushinga FAO ishyira mu bikorwa ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’inzego z’ibanze (LODA), ujya gushyirwa mu bikorwa habanje gukorwa inyigo y’ibi bihombo by’impfu z’ayo matungu ndetse n’izindi mpamvu zituma abagenerwabikorwa bakomeza kudatera imbere.

Iyi nyigo yagaragaje ko akenshi imvano yabyo ari ubumenyi budahagije bwo kwita kuri aya matungo ndetse no kudaha agaciro kumenya kubara imikoreshereze y’umutungo w’urugo, hakiyongeraho ibibazo byo mu ngo bishingiye ku bwumvikane buke hagati y’abagize umuryango.

Muri uyu mushinga uri mu turere tune aritwo Gakenke, Rulindo, Nyabihu na Rubavu, abagenerwabikorwa bagera kuri 600 bahabwa ubumenyi bugizwe n’amahugurwa atangwa ku buryo buhoraho ndetse no kubahuriza hamwe mu matsinda bagatozwa kwizigamira ndetse no guhabwa inyigisho zibafasha mu mibanire mu ngo.

Buri mugenerwabikorwa ahabwa amatungo atatu y’ubwoko bumwe bitewe n’ubwo yahisemo hagati y’ihene, ingurube cyangwa intama. N’ubwo FAO idatanga amafaranga ahubwo itanga ubumenyi mu buryo buri tekiniki, Sanne Holtslag ushinzwe uyu mushinga muri FAO yatubwiye ko FAO yatanze ayo kubakira abo bagenerwabikorwa ibiraro byo kororeramo ayo matungo.

Sanne Holtslag ushinzwe ibikorwa by’uyu mushinga muri FAO

Mugenzi Andre ushinzwe imibereho y’abaturage mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu, ni umwe mu bitabiriye amahugurwa y’iminsi itanu y’abakurikiranira hafi abagenerwabikorwa, avuga ko bitewe n’umusaruro ukomeye uyu mushinga uri gutanga, hari igitekerezo ko amatsinda abagenerwabikorwa barimo yazakorwamo amakoperative.

Twashatse kumenya niba abagenerwabikorwa b’uyu mushinga bahabwa amatungo n’ubujyanama gusa, maze Sanne atubwira ko bahabwa n’amafaranga binyuze muri gahunda ya Leta ya VUP.